00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: MINISPOC yatanze inkunga zitandukanye ku barokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 2 July 2017 saa 04:19
Yasuwe :

Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPC) yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke.

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside, abakozi b’iyi minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho basuye urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri ibihumbi 10 , nyuma banatanga ibiribwa, matola, ibikoresho by’isuku ku bantu 10, inka 10 ndetse banatangira kubakira inzu Nyirarubazi Madalina w’imyaka 87.

Abatisboye baremewe bashimye umutima wabibutse, bagaragaza ko ari igikorwa kigiye kubahindurira imibereho.

Umukecuru Nyirarubazi Madarina yagize ati “Inzu mbamo yari ifite amazi y’amaninda akazamuka akagera hejuru umuntu yaza kunsura akavogera, hejuru irava hasi naho amazi agaturuka mu kuzimu akazamuka. Ibi bintu uko nzabifata [nataha inzu nshya] najye simbizi uretse Imana yonyine yo mu ijuru.”

Mukarugwiza Leocadie worojwe inka we yagaragaje ko izamwongerera umusaruro mu buhinzi kuko abonye ifumbire.

Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Rugambwa Patrice, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside batishoboye biri mu nshingano zabo mu guteza imbere imibereho yabo.

Yagize ati” Iki ni igikorwa cyo gufasha abantu batishoboye barimo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tubafasha kubarema umutima; mwabonye uriya mubyeyi w’imyaka 87, twashyize ibuye ry’ifatizo ahantu hazubakwa inzu ye ifite agaciro ka miriyoni 10 Frw iteganyijwe kurangira mu mezi ane.”

Iyi nzu izuzura mu gihe cy’amezi ane hamwe n’ibindi bikorwa bageneye abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi bafite agaciro kabarirwa muri miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abatishoboye barokotse Jenoside bahawe inka
Umunyamabanga uhoraho muri MINISPOC, Lt col Rugambwa Patrice, asuhuza Nyirarubazi Madalina ugiye kubakirwa inzu
Ibiryamirwa ni bimwe mu bikoresho byahawe abatishoboye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages