Aba baturage bavuga ko mbere bezaga umuceri mwinshi ariko aho sosiyete y’Abashinwa ‘China Load’ itunganyirije ikiraro kiri hejuru y’umugezi wa Kiboga amazi atakinjira mu miyoboro.
Akingeneye Jeanne yagize ati “mbere amazi yarazaga neza nta kibazo ariko aho abashinwa baziye ntitwongeye kuyabona, ubu turahinga ntidusarure.
Naho Felecité Nikuze yagize ati “ nta musaruro tuzabona kubera kubura amazi kuko imvura ntacyo itumariye, ubu umuceri wagomba kuba uzanye uruyange.”
Akomeza avuga ko mbere yezaga imfuka 100 y’umuceri utonoye ariko ko ubu abona nta na 50 azabona.
Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB mu Ntara y’Uburengerazuba,Nuwumugeni Jeanine avuga ko amazi ya ngombwa atajya mu mirima ahubwo asigara mu mabuye bubatse ariko iki kibazo ngo kigiye gukemuka.
Yagize ati “barakoze aho mwabonye hari amabuye harasenyuka, mu gihe cyo kuhasana ni bwo bakoresheje amabuye kandi hariya ni ho amazi anyura ajya mu murima;ahubwo agenda asigara muri ariya mabuye.”
Yakomeje agira ati "Twe n’ubuyobozi bw’Akarere na Sosiyete ikora uyu muhanda ‘China Load’ twaricaye tubiganiraho dufata umwanzuro wo kongera kubisubiramo."
Muri iki cyumweru kizaza avuga kandi ko itsinda riyobowe na RAB rizajya kubereka uburyo bwihariye bwo gutunganya neza inzira, ku buryo amazi yinjira mu miyoboro y’igishanga.



















TANGA IGITEKEREZO