Iryo tangazo riragira riti:
Tariki ya 28 Nzeri 2015, mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karengera, Akagari ka Gasayo, Umudugudu wa Nyamugari habereye igikorwa kitagambiriwe cyo kurasa.
Ahagana saa yine n’igice za mu gitondo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Gasayo Felix Ndagijimana, yari mu kazi gasanzwe ko gusura abaturage ndetse akemura ibibazo byabo. Yari kumwe n’abapolisi babiri bakorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Karengera.
Ubwo bageraga mu mudugudu wa Nyamugari, basanze hari umuturage witwa Niyibizi Zacharie w’imyaka 33 y’amavuko, arimo kubaka inzu ku buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyo nzu ikaba yarubakwaga mu manegeka, ahantu hatateganyirijwe umudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo yasabye uwo muturage gusenya iyo nzu, aranga maze afatanyije na se witwa Bicamumpaka Barthazar w’imyaka 51, we akaba yari yitwaje umuhoro, batangira gukubita no kuboha uwo muyobozi, ndetse banavura induru bahamagarira abatuye muri ako gace kwigomeka no kurwanya abapolisi.
Abaturage baje ari benshi bagota abapolisi, batangira gukubita Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo. Abapolisi barashe hejuru kugira ngo bitabare ndetse batatanye abo baturage nk’uko amategeko abibemerera, ibi bikaba bikubiye mu ngingo ya 38 y’itegeko N°46/2010 ryo kuwa 14/12/2010 rigena ububasha, inshingano, inshingano, imitunganyirize n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda.
Uku kwigomeka ku buyobozi ntibyemewe nk’uko bikubiye mu ngingo ya 529 na 530 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.
Niyibizi Zacharie, wari afite umuhoro arwanya abapolisi, ashaka no gutema Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasayo, yarashwe isasu ahita apfa. Abapolisi n’uwo munyamabanga nshingwabikorwa bahunze abo baturage ariko bageze ku birometero bibiri, basanga batezwe n’abandi baturage.
Ukwigomeka kwarakomeje maze umwe mu bapolisi bamuciraho imyenda hanakomereka Niyonsenga Protogène w’imyaka 29 ku kibero na Ngiruwonsanga valens w’imyaka 19 ku kuguru mu gihe abapolisi bitabaraga. Niyonsenga yaje kwitaba Imana mu bitaro bya Bushenge azize ibikomere kuko yagejejweyo atinze.
Polisi y’u Rwanda iramenyesha ko ubu bwigomeke byatumye abantu babiri bitaba Imana abandi babiri nabo barakomereka. Abapfuye ni Niyibizi Zacharie w’imyaka 33 y’amavuko, na Niyonsenga Protogène w’imyaka 29. Hakomeretse Ngiruwonsanga Valens w’imyaka 19 na Bicamumpaka Barthazar w’imyaka 51 bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge.
Itsinda ry’abagenzacyaha bo ku rwego rwo hejuru bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda (CID) bakorera ku cyicaro cyaryo ku Kacyiru ryoherejwe aho byabereye, iperereza rikaba ryatangiye gukorwa.
Abaturage barasabwa kubaha ubuyobozi n’inzego zabashyiriweho,bakirinda ibikorwa bibi byo kwigomeka, urugomo no kugumura abandi, ahubwo bagafatanya n’inzego zose gukumira no kurwanya ibyaha.



















TANGA IGITEKEREZO