Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Nyakanga mu Rwanda hagaragaye abarwayi 38 ba coronavirus barimo 12 bo mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Gihombo bituma utugari twa Gitwa, Mubuga, Butare (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu), akagari ka Jarama (igice cyo munsi y’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kivu) dushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko hafashwe ingamba zikarishye mu rwego rwo gukumira ko icyo cyorezo ngo kidakwirakwira mu yindi mirenge y’akarere zirimo guhagarika ingendo n’uburobyi mu kiyaga cya Kivu.
Ati “Iki cyorezo cyaturutse mu baturanyi bacu Rusizi aho twari dufite ubuhahirane ku bijyanye n’ibiribwa, abaturage bakoraga ubucuruzi bw’imyumbati n’ibitoki. Tukaba twafashe ingamba z’uko ubwo bucuruzi bwahagarara. Urujya n’uruza rwahagaze ndetse n’uburobyi bwahagaze kugira ngo tubashe kurinda ingendo z’abantu bashobora kuva Rusizi cyangwa bakaba bava mu y’indi mirenge bakaba bayizana.”
Uhagarariye ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke Ndahayo Eliesel avuga ko iki cyemezo nta mpungenge cyabateye kuko basanzwe bizigama kandi hakaba haburaga igihe gito ngo ikivu gifungwe mu gihe cy’amezi abiri.
Ati “Nk’abarobyi barobera muri Nyamasheke twabyakiriyye neza kuko impamvu zirumvikana kandi twari hafi gufunga i Kivu mu kiruhuko cy’amezi abiri. Umutekano wo kubungabunga ibinyabuzima mu kiyaga cya kivu kugira ngo hatagira uwitwikira iki kiruhuko agakwirakwiza Covid 19.”
Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi 1416 ba Covid 19 ni mu gihe 737 bayikize naho bane bakaba bamaze kwitaba Imana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!