Muri 2019 nibwo abaturage bagize igitekerezo cyo kwiyubakira ibiro by'umurenge nyuma yo kubona ko aho umurenge ukorera ari hato.

Bavuga ko amatafari n'imicanga byubakishijwe iyi nzu kugeza aho igeze ubu, babitundishije umutwe.

Nyirankundwanabake Jeanine wo mu kagari ka Yuve, avuga ko batanze imisanzu uko bashoboye kugira ngo ibi biro byubakwe ariko ngo aho bigeze ubushobozi bumaze kubashirana.

Ati “Kuva hasi kugera aha ni ingufu z'umuturage. Twatanze imbaraga zacu aho bigeze akarere nako katurebere uko katurengera”.

Mu gukusanya umusanzu wo kubaka ibi biro by'umurenge, umuturage yatangaga amafaranga bitewe n'ubushobozi bwe. Hari abatanze ibihumbi bitatu, hari abatanze arenzeho n'abatanze imibyizi.

Manirabaruta Marc watanze ibihumbi bitatu, avuga ko yayatanze abyishimiye.

Ati “Ahubwo ni uko ubushobozi ari bukeya na bitanu iyo nyagira nari kuyatanga tukava muri ririya vumbi.”

Yavuze ko ibiro bari kubaka byuzuye byaba ari igisubizo, kuko aho umurenge ukorera ubu ari hato cyane ku buryo abahakorera batisanzura bigatuma badatanga serivise neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyato Ndanga Janvier, yavuze ko inzu basanzwe bakoreramo ifite ibyumba 7 bya metero kare 2, bituma abakozi bakora batisanzuye n' uje kwaka serivise akabura aho ahagarara.

Ati "Twatangiye kubyubaka muri 2019, hahita hazamo Covid-19. Twateganyaga ko izuzura mu myaka itatu. Tubonye ubushobozi n'uyu mwaka warangira yuzuye".

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yavuze ko uyu murenge umwaka ushize wari wasabye miliyoni 5 akarere karazitanga.

Ati "Ntabwo nari nzi ko byahagaze ngiye gukurikirana menye impamvu byahagaze"

Ibi biro bishya by'umurenge biri kubakwa bifite ibyumba binini bya metero 10, bishobora gukorerwamo n'abakozi bose b'ishami runaka. Bifite ubwiherero mu nzu, ububiko n'icyumba cy'inama gishobora kwakira abantu 300, mu gihe iyo bakoreragamo ifite icyumba cy'inama kidashobora kwakira abantu barenze 70.

Iyi nzu nshya bari kubaka imaze kugendaho miliyoni 14 Frw, harimo miliyoni 5 bahawe n'akarere ka Nyamasheke. Kugira ngo yuzure ikeneye miliyoni zisaga 30 kuko biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyoni 50.

Abaturage ubushobozi bwababanye iyanga ngo ibiro bishya by'umurenge byuzure
Abaturage ubushobozi bwababanye iyanga ngo ibiro bishya by'umurenge byuzure
Ibiro by'Umurenge bishaje ni bito ku buryo bituma serivisi zidatangwa neza
Ibiro by'Umurenge bishaje ni bito ku buryo bituma serivisi zidatangwa neza