Mu 2012 nibwo Leta yatije abanyamuryango ba koperative y'Abahinzi b'icyayi ba Gatare (COTHEGA) imirima ngo bayihingeho icyayi. Nk'uko ubuyobozi bw'akarere bubisobanura aba baturage bari bahawe hegitari 1500 ariko ngo barazirengeje babyaza umusaruro n'aho Leta itari yabahaye.
Byagaragaye muri 2019 nyuma y'aho Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w'Intebe ritanga ubutaka bwa Leta buherereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi mu Tugari twa Kabuga ba Rushyarara bugahabwa umushoramari Gatare Tea Company, mu rwego rwo kwagura ubuhinzi bw'icyayi.
Abaturage byabanje kubagora kumva ko bagiye kuva mu masambu bamaze imyaka 10 ariko uko iminsi igenda ishira niko bamwe bagenda babyumva ari na ko bemera guhabwa ingurane bakava kuri ubu butaka.
Ubu butaka abaturage babufiteho ibikorwa binyuranye birimo inzu, imyaka yo mu mirima, amashyamba n'icyayi.
Ntakiyimana Emmanuel asaba ko niba bishoboka uyu mushoramari Leta yamushakira indi sambu aho kugira ngo ibakure mu cyayi cyabo. Mu gihe byaba byanze asaba ko bahabwa ingurane ikwiye.
Ati “Dufite impungenge ko bashobora kuzatubarira make kandi tuzi ko ku giciro cya NAEB igiti cy'icyayi kibarirwa 3000 Frw kimwe n'icya kawa.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko nk'ubuyobozi bazakurikirana igikorwa cyo gutanga ingurane kugira ngo hatazagira umuturage ubirenganiramo.
Ati “Leta yahaye COTHEGA ubutaka bungana na hegitari 1500, hagamijwe ko abaturage bo muri uyu Murenge wa Karambi bakwikura mu bukene. Bagenaga ko buri muturage agomba guhabwa 1/2 cya hegitari kugira ngo ahinge icyayi abashe gutera imbere".
Meya Mukamasabo avuga ko aba baturage barengeje hegitari 1500. Ubutaka burenga kuri izi hegitari ababufiteho ibikorwa nibo bazahabwa ingurane.
Abaturage bafite icyayi mu butaka akarere kavuga ko bigabije, bafite impungenge z'uko bizagenda mu gihe bazaba bamaze kugihererwa ingurane, cyane ko icyo cyayi ari cyo kibagira abanyamuryango b'iyi koperative COTHEGA bafitemo imigabane.
Umuyobozi wa COTHEGA, Mukantagungira Jeannette yabwiye IGIHE ko bataramenya ingano y'ubuso abaturage bigabije, gusa ngo icyo bazi kugeza ubu ni uko abaturage bafite ibikorwa kuri ubu butaka ari 1050.
Ati “Kugira ngo umuntu abe umunyamuryango bimusaba kuba afite icyayi. Ushaka gukomeza kuba umunyamuryango tuzamwereka ahandi ahinga icyayi, ushaka kuvamo tuzaganira turebe icyo amategeko ateganya nta muntu uzarengana.”
Umushoramari Gatare Tea Company, ni ishami rya sosiyete ihinga ikanatunganya icyayi, Rwanda Mountain Tea.





Ibitekerezo 0