Umwe mu baturage bo muri uyu murenge, Mpezamihigo Jean, waganiriye na IGIHE yavuze ko amakuru y'iyicwa ry'uwo mugore rymenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2017, bakeka ko bwabaye nijoro.

Yagize “Twamenye amakuru bucyeye ko yamwishe … yacukuye amutaba mu kiraro cy’inka. Bishobora kuba byabaye nimugoroba, bimenyekanye mu ma saa yine, nta kindi turamenya cyaba cyabimuteye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Uwizeyimana Emmanuel, yahamirije IGIHE iby’aya makuru, anasobanura uko umurambo w'uwo mugore waje kuboneka mu kiraro.

Yagize ati "Twamenye amakuru mu gitondo mu ma saa mbili ko hari umugabo wabuze umugore, dushakishije amakuru tugezeyo dusanga umugabo yahise acika. … Dushakishije iwe mu nzu nta bimenyetso twabonye ko hari umuntu wahaguye, gusa tuza kubona ahantu hari ubutaka busa nk'aho ari bushya, dusa n’abacukura dusanga ni icyobo tubonamo umurambo w’umugore."

Yakomeje agira ati "Biragaragara ko yari afite igikomere mu mutwe, ntabwo ari umupanga ashobora kuba ari nk’ikintu cy’ubuhiri, twamusanze yamugeretseho n’ikibuye kinini. Yatabye hejuru ashyiraho n'ibyatsi ku buryo wagira ngo ni ifumbire yari ihari, kuba yacitse agashyira nyirakuru umwana, ubwo arakekwa kuko yahise acika ntituramufata. Yacitse amaze gushyira nyirakuru umwana."

Umurambo wakuwe mu cyobo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora.

Uyu mugabo ugishakishwa afite imyaka 23, akagana n'umugore we yishe; bari bafitanye umwana umwe.

Ibiro by'Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke
Ibiro by'Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke