00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amutemye amuziza kumubaza ku bisheke yibye

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 3 May 2017 saa 06:33
Yasuwe :

Ntagozera Stanislas w’imyaka 46 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga muri Nyamasheke, ashinjwa kwica umugore we amutemye, amuziza ko amubajije impamvu yatinze yiba ibisheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Nabagize Justine, yabwiye IGIHE ko ubu bwicanyi bwabereye mu Kagali k’Impala, mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 3 Gicurasi 2017.

Yagize ati “Umugabo yatemye umugore we ku isaha ya saa saba n’igice z’ijoro mu rucyererera aramukomeretsa cyane kuko yamukomerekeje ku mutwe, aratabarwa ajya ku bitaro bya Bushenge ariko mu gitondo mu saa kumi n’ebyiri n’igice ashiramo umwuka,. Yamwishe biturutse ku kuba umugore yamubajije impamvu avuye kwiba ibisheke.”

Akomeza avuga ko uru rugo rwari rusanzwemo amakimbirane ari nabyo byatumye Ntagozera Stanislas atema umugore we Mukangango Sophia w’imyaka 55.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .