00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umugoroba w’ababyeyi ni umuti w’ibibazo mu muryango

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 1 September 2014 saa 07:33
Yasuwe :

Abagore bo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke baratangaza ko bagiye gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kuko bawutezeho byinshi harimo umuti w’ibibazo bibangamira iterambere ry’umuryango. Ibi babitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo basozaga inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu Murenge.
Muri iyi nama rusange [Congrès] yari imaze iminsi ibiri, abagore bahagarariye uru rwego kuva ku murenge kugera ku mudugudu bahawe ibiganiro binyuranye bibakangurira (…)

Abagore bo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke baratangaza ko bagiye gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kuko bawutezeho byinshi harimo umuti w’ibibazo bibangamira iterambere ry’umuryango. Ibi babitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo basozaga inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore muri uyu Murenge.

Muri iyi nama rusange [Congrès] yari imaze iminsi ibiri, abagore bahagarariye uru rwego kuva ku murenge kugera ku mudugudu bahawe ibiganiro binyuranye bibakangurira kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu.

Ibi biganiro kandi byibanze kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” mu rwego rwo gushimangira ko Umunyarwanda nyawe ari uwiha agaciro kandi akagahesha igihugu cye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste, ni umwe mu babahaye ibiganiro, akaba yabagejejeho ikiganiro ku mateka yasenye u Rwanda ndetse na politiki y’ubumwe n’ubwiyunge.

Abagore bishimiye umusaruro w'utugoroba rw'ababyeyi

Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko u Rwanda ari urw’Abanyarwanda bose kandi barufitemo umurage kuko ari na yo ngobyi yabahetse. Bityo bakaba bagomba kwigira ku mateka yaruranze kugira ngo barwubake.

Yagize ati “Icyo dukura muri aya mateka y’u Rwanda, amabi n’ameza, ni ukunoza umurunga w’Ubunyarwanda tugamije kwiteza imbere no kubaka urwatubyaye”.

Yasabye abagore by’umwihariko ko bafite uruhare runini mu kubaka igihugu kandi bakigirira icyizere mu kurugaragaza.

Nyuma y’ibiganiro byose bahawe mu minsi ibiri, abagore biyemeje kuba umusemburo w’iterambere ry’umuryango, bahereye mu gushyira imbaraga ku mugoroba w’ababyeyi nk’uko byatangajwe na Mukangarambe Beline, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Rangiro.

Yagize ati “Tuzashyigikira cyane umugoroba w’ababyeyi kuko dusangamo umuti wo kubanisha abantu neza kandi ugakemura ibibazo byinshi bibangamira iterambere ry’umuryango”.

Mukangarambe yakomeje avuga kandi ko bazakora inama nyinshi ku midugudu bagamije kurwanya ibiyobyabwenge no guca urubyiruko mu tubari bakarukangurira kwitabira umurimo.

Nanone, ngo aba bagore bahagarariye abandi bazafasha bagenzi babo gukomeza kwigirira icyizere no kwibumbira mu makoperative, no kurema andi matsinda bunguraniramo ibitekerezo bigamije kuzamura imibereho yabo.

Abitabiriye iyi nama yamaze iminsi ibiri ibera mu mirenge yose igize Akarere ka Nyamasheke bishimira ko yavuye ku karere ikamanurwa ku rwego rw’umurenge kuko ari ho babasha guhura ari benshi kandi bagasangira ibitekerezo bisanzuye. Bavuga ko iyo yaberaga ku rwego rw’Akarere yazagamo abayobozi bake bahagarariye inzego kugeza ku kagari gusa mu gihe iyi yabonetsemo n’abahagarariye imidugudu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages