00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umurambo w’umusore wabonetse nyuma y’iminsi ine abuze

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 27 December 2017 saa 07:34
Yasuwe :

Umusore witwa Jean Claude w’imyaka 18 mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Shangi wari umaze iminsi igera ine aburiwe irengero, kuri uyu wa Kabiri umurambo we wabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2017, nibwo uyu musore nib wo yagiye ku ivuko mu Karere ka Nyamasheke kuko yari asanzwe aba i Kigali ageze iwabo ajya kureba inshuti ze ku gasantere kari mu Murenge wa Nyabitekeri,kuva icyo gihe ab’iwabo ntibongera kumuca iryera.

Ejo ku itariki ya 26 Ukuboza, abaturage bari babonye ibyangombwa bye n’imyenda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ariko we ntibamubona, ibyo babonye babishyikiriza umukuru w’umudugudu.

Mu masaha ya saa saba nibwo umurambo we wabonetse mu Murenge wa Nyabitekeri, ujyanwa ku bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma nk’uko Kamali Aimé Fabien, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yabitangaje.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages