00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umuryango PEFAM umaze gutanga inka 135 ku batishoboye

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 April 2013 saa 07:46
Yasuwe :

Umuryango PEFAM ushingiye ku idini mu mpera z’icyumweru gishize watanze inka 45 n’ingurube 300 ku baturage batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke. Inka zatanzwe zije zisanga izindi 90 zatanzwe mu mirenge itanu mu igize ako karere.
Nk’uko bitangazwa n’uyoboye umuryango PEFAM ku rwego rw’igihugu Bishop Innocent Nzeyimana, igikorwa cyakozwe ku nshuro ya gatatu kuko muri rusange mu karere ka Nyamasheke honyine hamaze gutangwa inka 135 n’ingurube 300. Ikindi ni uko uwo muryango wateye inkunga (…)

Umuryango PEFAM ushingiye ku idini mu mpera z’icyumweru gishize watanze inka 45 n’ingurube 300 ku baturage batishoboye bo mu karere ka Nyamasheke. Inka zatanzwe zije zisanga izindi 90 zatanzwe mu mirenge itanu mu igize ako karere.

Nk’uko bitangazwa n’uyoboye umuryango PEFAM ku rwego rw’igihugu Bishop Innocent Nzeyimana, igikorwa cyakozwe ku nshuro ya gatatu kuko muri rusange mu karere ka Nyamasheke honyine hamaze gutangwa inka 135 n’ingurube 300. Ikindi ni uko uwo muryango wateye inkunga amakoperative atanu yo mu mirenge ya Bushenge, Shangi, Nyabitekeri, Rangiro na Cyato aho buri Koperative y’abajyanama b’ubuzima yahawe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 600.

Bishop Innocent Nzeyimana agira ati “Dutanga inkunga ku batishoboye, ku buryo zibafasha kwikura mu bukene. Dukorana kandi n’abajyanama b’ubuzima mu guha amahugurwa abaturage ku bijyanye n’ubuzima.”

Akomeza agira ati “Abagenerwabikorwa basabwa gufata neza amatungo no gucunga neza inkunga bahawe babibyaze umusaruro, kugira ngo bizashobore kubateza imbere mu rwego rwo kurushaho kwigira.”

Uretse gutanga amatungo n’inkunga y’amafaranga, Umuryango PEFAM, wahuguye n’abajyanama b’ubuzima bo mu mirenge itanu yavuzwe haruguru, aho bibumbiye muri Koperative 5.

Nk’uko Bishop Innocent Nzeyimana akomeza abitangaza, Umuryango PEFAM ugira uruhare muri gahunda za Leta, kuko bafatanije n’ihuriro ry’amadini mu karere ka Nyarugenge batanze amafaranga angana na Miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) mu Bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ku baturage batishoboye, banashyira Miliyoni esheshatu (6,000,000Frw) mu kigega Agaciro.

Banakoresheje umuganda mu karere ka Nyarugenge, bakoresha ibiterane byo kurwanya ibiyobyabwenge, banagira uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima hagamijwe kwigira.

Bahuguye abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Nyarugenge mu kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse no gukangurira abantu gutanga serivisi nziza. Bahuguye kandi abayobozi b’amadini mu turere 11 tw’igihugu (dutandatu mu ntara y’Iburasirazuba uretse Akarere ka Kirehe, 3 two mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kamonyi n’aka Nyamasheke) mu kuboneza urubyaro no kwiteza imbere.

Umuryango PEFAM ushingiye ku idini, washinzwe mu 2006, intego yawo ni ivugabutumwa no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Zimwe mu nka zatanzwe n'Umuryango PEFAM
Bishop Innocent Nzeyimana uyoboye Umuryango PEFAM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages