00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umusore yishwe atewe ibyuma agiye gutabara murumuna we, abaturage basenya inzu

Yanditswe na Ntakirutimana Alfred
Kuya 18 September 2026 saa 10:13
Yasuwe :

Umusore w’imyaka 31, yishwe atewe ibyuma ubwo yari agiye gutabara murumuna we wari umaze gutemwa mu nda, mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.

Ibi byabaye ahagana saa Tatu z’ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2026, mu Mudugudu wa Byahi, ahazwi nka Centre ya Byahi.

Amakuru avuga ko uyu musore yari yatewe icyuma mu nda, ku buryo amara yasohotse. Abari aho batangiye kwitegura kumujyana kwa muganga, ariko mu gihe bari kumushyira kuri moto, umuvandimwe we ahurura agiye gutabara.

Nyirarukundo Jeanne, umwe mu babonye ibyabaye, yabwiye IGIHE ati “Hari uwo bari batemye ku nda, amara asa n’aho yasohotse. Bari kuyazirika igitenge ari nako bamushyira kuri moto ngo bamujyane kwa muganga. Muri uwo mwanya mushiki w’uwo musore wari umaze gutema uwo mugabo yabonye murumuna we, ahamagara abandi baramufata, baramukubita, bamujyana inyuma, bamukubita icyuma mu rubavu n’ikindi mu gituza.”

Abavandimwe bombi bajyanywe ku Bitaro bya Kibogora, ariko umwe apfa bageze mu nzira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Twajamahoro sylvestre yavuze ko uru rugomo rwaturutse ku makimbirane yari asanzwe hagati y’abarobyi ajyanye no kwibana imiraga bakoresha mu burobyi.

Ati “Nyuma baza kunywa inzoga, bamaze gusinda bararwana, baterana ibyuma barakomeretsanya. Umwe muri bo yajyanywe kwa muganga, basanga yitabye Imana.”

Kugeza ubu abantu batanu bamaze gufatwa, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagano. Hari n’undi ukekwaho uruhare muri uru rugomo uri kuvurirwa mu bitaro, akaba azakurikiranwa namara gukira.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko abakekwaho uru rugomo bari basanzwe bazwi muri ako gace kandi ko bari bamaze igihe banywa inzoga.

Ati “Bariya bantu basanzwe bazwiho kuba ibihazi muri kariya gace, barazwi. Uriya mugoroba bari biriwe hariya banywa inzoga, baranahagorobereza. Iyo amakuru atangwa kare twari gukemura biriya, ntibyari kuba.”

Nyuma y’urupfu rwa rw’uyu musore abaturage basenye igikuta kimwe cy’inzu bakekaga ko abakekwaho icyaha bari bahungiyemo, ariko basangamo nta muntu urimo

RIB yatangiye iperereza ku byabaye, mu gihe umurambo w’uyu musore ukiri ku Bitaro bya Kibogora.

Umusore w'i Nyamasheke yishwe agiye gutabara murumuna we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages