00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Umuturage yahondaguwe kugeza apfuye

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 September 2013 saa 08:56
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 40 wo mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke yahondaguwe n’abazamu n’abanyerondo, kugeza ashizemo umwuka.
Ku wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2013 mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, uwitwa Nsengiyumva Francois bakundaga kwita Demobe (wasezerewe mu ngabo), yakubiswe n’abazamu kugeza ashizemo umwuka.
Mu kiganiro “Good Morning Rwanda” gica kuri Radiyo Flash, cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri, umuturage yavuze ko mu murenge wa Macuba bafite ikibazo (…)

Umugabo w’imyaka 40 wo mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke yahondaguwe n’abazamu n’abanyerondo, kugeza ashizemo umwuka.

Ku wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2013 mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, uwitwa Nsengiyumva Francois bakundaga kwita Demobe (wasezerewe mu ngabo), yakubiswe n’abazamu kugeza ashizemo umwuka.

Mu kiganiro “Good Morning Rwanda” gica kuri Radiyo Flash, cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Nzeri, umuturage yavuze ko mu murenge wa Macuba bafite ikibazo cy’umutekano. Uwo muturage yagize ati “Umugabo yahungiye mu rugo rw’umuturage, abanyerondo bamwirukankanye, bamusangayo ziramuhondagura kugeza apfuye.”

IGIHE twavuganye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Uwanyirigira Marie Florence, yemeza ko uwo muturage yapfuye.

Uwanyirigira yagize ati “Twasanze umuturage yapfuye, umurambo we twawujyanye ku bitaro bya Kibogora kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Umurebye mu maso, wabonaga afite ibikomere. Uyu mugabo wapfuye yari afite ikibazo cyo mu mutwe, tukaba twibaza icyo abamwishe baba bamuhoye; haracyekwa abazamu n’abanyerondo, ariko ntibarahamwa n’icyaha kuko hagikorwa iperereza.”

Uwanyirigira yakomeje avuga ko abakekwa kuba bagize uruhare muri urwo rupfu, batawe muri yombi na Polisi. Kuri uyu wa kane mu murenge wa Macuba, hakaba hagiye kuba inama y’umutekano igamije guhumuriza abaturage.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages