00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Urubyiruko rwahomye amazu 12 azatuzwamo abirukanwe muri Tanzania

Yanditswe na

Uwingabiye Denys Basile

Kuya 7 May 2014 saa 09:40
Yasuwe :

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Karambi rwakoze umuganda wo guhoma amazu 12 azatuzwao impunzi zaturutse muri Tanzania, ubwo hatangizwaga ukwezi k’urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke mu mpera z’icyumweru gishize.
Imiryango izatuzwa muri aya mazu ni 19, andi mazu akazubakwa nyuma kuko ibikoresho byo kuyubaka na byo bihari.
Urubyiruko rwakoze uyu muganda ngo rushimishijwe n’igikorwa kuko abo bari kubakira ari abanyarwanda.
Sinumvayabo Uziel wo mu Kagari ka Rushyarara yagize ati “Twahomye aya (…)

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Karambi rwakoze umuganda wo guhoma amazu 12 azatuzwao impunzi zaturutse muri Tanzania, ubwo hatangizwaga ukwezi k’urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke mu mpera z’icyumweru gishize.

Imiryango izatuzwa muri aya mazu ni 19, andi mazu akazubakwa nyuma kuko ibikoresho byo kuyubaka na byo bihari.

Urubyiruko rwakoze uyu muganda ngo rushimishijwe n’igikorwa kuko abo bari kubakira ari abanyarwanda.

Urubyiruko rucukura itaka ryo guhomesha

Sinumvayabo Uziel wo mu Kagari ka Rushyarara yagize ati “Twahomye aya mazu tuyasubiriza kugira ngo yuzure vuba baze bayaturemo, kuko na bo ari Abanyarwanda. Nibaze duturane tube umuryango umwe, ni izindi mbaraga twungutse”.

Mutesi Jacqueline wo mu Kagari ka Gasovu yongeyeho ko aba baturage nibaza bazabakira neza bagafatanya guteza imbere agace batuyemo, cyane ko bafite n’umushinga w’icyayi uzabatunga.

Nyuma y’uyu muganda, urubyiruko rwahawe ibiganiro bijyanye n’ukwezi k’urubyiruko.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyamasheke ,Tuyishime Jean de Dieu, yavuze ko muri uku kwezi hateganyijwemo gahunda nyinshi zirimo ibiganiro byo kwita ku buzima no kurwanya ibiyobyabwenge, imikino, imiganda no kubashishikariza gukunda umurimo.

Bahawe kandi ikiganiro ku mikoreshereze y’agakingirizo hagamijwe kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Umukangurambaga wo ku kigo cy’urubyiruko cya Rwesero, Mukandori Denyse, yababwiye ko gukoresha neza agakingirizo bifasha no kuboneza urubyaro ku bubatse ingo ndetse bikarinda n’abatarashinga ingo gutera cyangwa gutwara inda z’indaro zitateguwe.

Mukandori yasabye buri wese kwita ku buzima bwe kandi agaharanira no kurengera ubwa mugenzi we.

Nyuma y'umuganda bahawe ibiganiro

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere yabwiye urubyiruko ko rutagomba kwibagirwa ko ari rwo mbaraga z’igihugu rugakora rwiteza imbere kandi ruhesha ishema umurimo rukora.

Uku kwezi k’urubyiruko kwatangijwe ku itariki ya 2 kuzasoza ku wa 31/05/2014 kukazarangwa n’ibikorwa byinshi higanjemo iby’ubukangurambaga n’imyidagaduro.

Urubyiruko rwakoze umuganda wo guhoma amazu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages