00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Uwari Gitifu wa Kanjongo ni we watorewe kuba Meya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 February 2015 saa 08:43
Yasuwe :

Kamari Aimé Fabien wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, n’aho Dr Ndabamenye Telesphore atorerwa kuba Umuyobozi w’Inama Njyanama , kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gashyantare 2015.

Aya matora yo kuzuza Komite Nyobozi y’Akarere ndetse na Biro y’Inama Njyanama, abaye nyuma y’uko uwahoze ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Musabyimana Innocent yeguye kuwa 28 Ukuboza 2014, nyuma y’igihe gito uwahoze ari Umuyobozi w’aka Karere Habyarimana Jean Baptiste, na we agahita yegura ku itariki ya 08 Mutarama 2015.

Kamari Aime Fabien ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke

Ubwo Kamali yari amaze gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke, yashimiye abamugiriye icyizere, na we abizeza ubufatanye hagamijwe ubuzima bwiza bw’umuturage, akanashimangira ko ubushake n’imbaraga bihari.

Yagize ati “Ikizaza gikeneye imbaraga turazifite, ikizaza gikeneye ubwenge turabufite, ariko byose mu bufatanye kuko ari wo musingi wo kugera ku ntego”.

Kamari utorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke, yari asanzwe akorera muri aka Karere kuva muri 2006 nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge inyuranye, ubu akaba yayoboraga Umurenge wa Kanjongo.

Dr Ndabamenye Telesphore uyoboye Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, asanzwe ari Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (RAB), ndetse akaba aherutse kugirwa Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’iterambere ry’Ibidukikije (REMA), akaba yijeje ko azatanga umusanzu we mu iterambere ry’Akarere hashingiwe cyane ku kunoza umurimo no gukorera ku ntego.

Batatu b'imbere ni bo bagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyamasheke

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengera zuba, Jabo Paul wari uhagarariye Intara muri iki gikorwa, yashimiye abagize inteko itora, ubushake bagaragaje, anabasaba gushyigikira abo batoye mu kurangiza inshingano zabo.

Yasabye abamaze gutorerwa kuyobora Akarere n’Inama Njyanama kumenya gukorana neza no kubahana mu kazi kuko ari byo bitanga umusaruro.

Jabo Paul kandi yasabye abayobozi bari bateraniye muri uyu muhango, gushishikarira kumva umuturage n’ibyifuzo bye, gucunga neza ibya Leta, gukorera mu mucyo no kwirinda gukora ikintu cyose cyabangamira inyungu z’umuturage.

Dr Ndabamenye watorewe kuyobora Inama Njyanama y'Akarere

Uyu muyobozi watorewe kuyobora Akarere, yahise akorerwa ihererekanyabubasha n’uwari warasigaranye izi nshingano, Bahizi Charles, usanzwe ari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Akaba yashyikirijwe ibikoresho n’ibirango by’Igihugu, urutonde rw’abakozi n’umutungo w’Akarere, imihigo Akarere kasinyanye n’Umukuru w’Igihugu, imishinga inyuranye Akarere gafite, ndetse n’ibibazo by’abaturage bigikurikiranwa.

Abayobozi b'Imirenge bishimiye ko mugenzi wabo abaye umuyobozi

Uwingabiye Denys Basile


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages