00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamasheke: Yaguye mu musarane akurikiyemo ibihumbi bine ahasiga ubuzima

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 19 June 2014 saa 09:27
Yasuwe :

Nyuma yo kumenya amakuru ko hari uwataye amafaranga ibihumbi bine mu musarane, umugabo witwa Modetse Munyaneza w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yahise afata icyemezo cyo kujya kuyashakamo, ku bw’amahirwe macye ahasiga ubuzima.
Munyaneza yari atuye mu Mudugudu wa Gasihe mu Kagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo, yari afite umugore n’abana babiri, akaba asize umugore afite inda ya gatatu.
Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubufundi, tariki ya 17 Kamena 2014 yari (…)

Nyuma yo kumenya amakuru ko hari uwataye amafaranga ibihumbi bine mu musarane, umugabo witwa Modetse Munyaneza w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yahise afata icyemezo cyo kujya kuyashakamo, ku bw’amahirwe macye ahasiga ubuzima.

Munyaneza yari atuye mu Mudugudu wa Gasihe mu Kagari ka Raro mu Murenge wa Kanjongo, yari afite umugore n’abana babiri, akaba asize umugore afite inda ya gatatu.

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubufundi, tariki ya 17 Kamena 2014 yari yiriwe akora ku gasenteri (Centre) aho bita mu Iraro, aza kumenya amakuru y’uko hari uwitwa Niyirora wataye ikofi (porte feuille) irimo ibihumbi bine mu bwiherero bw’inzu y’uwitwa Karuhije Theoneste.

Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE witwa Byukusenge yavuze ko uyu mugabo wapfuye atari ubwa mbere yari agiye mu musarane. Yagize ati "Yari umufundi kandi yari asanzwe amenyereye ibintu byo kujya mu musarane”.

Byiringiro Florien Gentil, umukozi ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Raro yatangarije IGIHE ko umusarane Munyaneza yaguyemo uri ku nzira.

Yagize ati "Uyu mugabo yagiyemo akurikiyemo amafaranga, agezemo gaze iramukurura ahita apfa, umwana wari hafi aho wamubonye ajyamo niwe wahise atabaza".

Byiringiro akomeza avuga ko uwitwa Bangamwabo nawe yagiye gukuramo nyakwigendera nawe iyo myuka ya gaze ikamukurura ariko ngo we yari akiri hafi, ku buryo yahise atabarwa.

Ati "Twamujyanye kwa muganga bamutera serumu zigeze kuri ebyiri ubu ni muzima”.

Byiringiro yakomeje avuga ko mu muryango wa Munyaneza bavutse ari babiri ubu hakaba hasigaye umwe.

Foto: KTD
[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages