00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu na Nyamasheke mu myanya y’imbere mu kwitabira Ejo Heza

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 12 December 2021 saa 06:47
Yasuwe :

Akarere ka Rubavu n’aka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba twaje dukurikiranye mu myanya ya mbere mu kugira abaturage benshi bizigamiye amafaranga menshi mu bwizigame bw’igihe kirekire buzwi nka Ejo Heza.

Raporo y’ukwezi gushize k’Ugushyingo igaragaza ko abaturage ba Rubavu bizigamiye 67,557,948 Frw naho aba Nyamasheke bizigamiye 67,326,707 Frw. Ku mwanya wa gatatu 47,629,092 Frw.

Akarere ka Kayonza kari ku mwanya wa nyuma aho abagatuye bari bamaze kwizigama miliyoni 10.

Nyiransabayezu Furaha utuye mu karere ka Nyamasheke mu wa Macuba avuga ko we na bagenzi bamaze gusobanukirwa ko kwizigamira muri gahunda y’igihe kirekire.

Ati “Niyo mpamvu twitabira gahunda ya Ejo Heza, bigatuma akarere kacu kaba aka mbere. Abayobozi barayidusobanuriye twumva ni gahunda nziza kuko iyo mwagize ibyago umuntu wanyu agapfa yariteganyirije muri Ejo Heza, Leta ibaha amafaranga yo kumushyingura, ikanabaha miliyoni yo kubafasha kwiteza imbere. Ejo Heza mbona ari gahunda nziza”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe ubukungu n’iterambere Muhayeyezu Joseph Desiré, avuga ko kuba aka karere kari ku mwanya wa mbere mu gutanga ubwizigame bwa Ejo Heza babikesha ubukangurambaga.

Ati “Nta kindi twakoresheje ni ubukangurambaga, no gushyira imbaraga mu kumvisha abaturage akamaro ka Ejo Heza. Bituma abaturage bumva ko no mu bushobozi buke buhari bagomba guteganya ejo hazaza”.

Muhayeyezu avuga ko iyo umuntu yiteganyirije muri Ejo Heza, aba ari guteganya umutekano w’umuryango we, kuko iyo apfuye cyangwa ageze mu gihe atakibasha gukora, Ejo Heza imugoboka.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize RSSB, yo kuva ku italiki 01/11/2021 kugeza ku italiki 30/11/2021 igaragaza ko abaturage ba Nyamasheke bamaze kwizigama 61 092 617.

Aka karere gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 460, abamaze kujya muri iyi gahunda ni 57,250 bangana na 13%, intego bafite ikaba ari iyo kugera ku 100%.

Akarere ka Nyamasheke kari mu twa mbere mu Ugushyingo mu kugira ubwitabire bwinshi bw'abakoresha Ejo Heza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages