Mukantaganzwa yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2020.
Umuvugizi wa RIB, Bahorera Dominic, yabwiye IGIHE ko Mukantaganzwa afunze akurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyane cyane ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Yarafashwe ejo, akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside cyane cyane ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu isambu y’undi muntu yari asigaranye yagiye ku mva y’umuntu uhashyinguye azenguruka imva ateraho imigozi y’ibijumba.’’
Yakomeje avuga ko ibyo Mukantaganzwa yakoze bihanirwa mu mategeko nk’icyaha cyo gutesha agaciro ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ngabonziza Moïse umwe mu bana b’umugabo wa Karusalo Thérèse wishwe muri Jenoside yavuze ko iki gikorwa bagifashe nko gutesha agaciro umuryango no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Twabibonye nk’igikorwa cyo gupfobya, tubibona nk’igikorwa cyo gushotora umuryango ndetse no gukora mu jisho abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Mukantaganzwa Console w’imyaka 57 afungiye kuri Sitasiyo ya Kanjongo mu gihe hagitegerejwe ko dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!