Bamwe mu bahatuye babwiye IGIHE ko ibi byabaye mu masaha ya saa munani z’ijoro, kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukuboza, aho inzu yatwitswe hagashya ibikoresho byari biri mu cyumba gisanzwe kiraramo umukobwa w’uyu mukecuru ariko bagatabara inzu yose itarashya.
Umwe muri bo yagize ati “Inzu yahiye ariko ntiyakongotse yose, twatabaye turazimya ariko imyenda, matora n’ibindi byahiye mu cyumba kimwe umukobwa yararagamo ariko nta muntu wari urimo. Haracyekwa ko yatwikiwe n’abantu bamushinja uburozi no kugira za Nyabingi.”
Undi nawe yunzemo ati “Hari hashize icyumweru dukoze inama n’abayobozi baturutse ku Murenge maze bamwe mu baturage bamushinja amarozi no kugira za Nyabingi, mu bamushinjaga harimo n’abana be bavuga ko ajya aroga abuzukuru bakarwara. Rero dusanga ariyo mpamvu bamutwikiye iyi nzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Niyitegeka Jérôme, yahakanye ibyo aba baturage bavuga, yemeza ko bakiri gukora iperereza ku cyatwitse iyi nzu y’uyu mukecuru.
Ati “Byabaye mu cyumba kimwe cyo kuryamamo harimo ibiryamirwa. Kugeza ubu ntawe uramenya niba hari abamutwikiye inzu cyangwa niba ari inkongi yaturutse mu nzu kuko bari barimo, ni ikibazo tukiri gukurikirana. Ibyo byo ntabyo turi kumva ntabwo byaba aribyo turacyabikurikirana hagize abamenyekana ko baba babigizemo uruhare bakurukiranwa.”
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’uyu murenge bwavugaga ko butaramenya agaciro k’ibyahiriye muri iyi nzu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!