00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Abagabo ananura imitsi batuma yinjiza asaga 350,000Frw buri kwezi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 20 June 2015 saa 05:49
Yasuwe :

Umutoni (izina rye ryahinduwe) utuye Kuryanyuma mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali yemeza ko yinjiza ku Kwezi amafaranga 350 ahabwa nk’ishimwe (abandi bita “Tipu” cyangwa “pour boire”) ry’abo afasha kugorora imitsi muri “Sauna Massage”.

Sauna (soma sawuna) ni uburyo bufatwa nk’ubwa Kinyarwanda bwo gukoresha imyotsi y’inturusu n’umuravumba ndetse n’amavuta (Pomade) kugira ngo abantu bahumeke neza mu gihe “sauna massage” yo ari ubwo buryo bwongerwaho no kugorora imitsi no kunanura umubiri wose.

Aya mafaranga yita ay’ishimwe ayabona ate?

Umutoni avuga ko amaze imyaka ine akora muri “sauna massage”, akemeza ko ayo mafaranga arenga ibihumbi 350 ayahabwa bayita aya fanta, nk’ishimwe ahabwa n’abagabo batandukanye baba bashimishijwe n’uburyo yabakoreye massage (yabananuye umubiri).

Mu cyumba gikorerwa massage

Avuga ko mu kwezi iyo yasekewe n’amahirwe abona amafaranga agera ku bihumbi 400 cyangwa se ibihumbi 350 adashyizemo umushahara we w’ukwezi, ku buryo iki ari kimwe mu bituma adashobora gutekereza kureka ako kazi.

Yagize ati “Jye nsanga abadufata nk’imburamukoro bibeshya cyane kuko mba numva ntareka aka kazi mu buzima bwanjye bitewe n’amafaranga ibihumbi 15 cyangwa 20 ngakuramo ku munsi ntahandi nayabona”.

Umutoni yemeza ko aya mafaranga ahabwa n’abagabo batandukanye bayamuha nta gahato abashyizeho, ahubwo bayamuha basa nk’aho bamushima ngo yabakoreye “massage” neza bararyoherwa.

Ati “Erega ntawe nshyiraho agahato ngo ayampe, ahubwo ni kwa kundi ukanda/unanura umuntu neza ku buryo ubwe yumva ko wamuvuye amavunane yose yari afite, bigatuma igihe agiye kugenda agira isoni zo kugenda ntacyo agusigiye”.

Akomeza agaragaza ko zimwe mu ngorane we na bagenzi be bahuje akazi ka “massage” bahura na zo, zirimo gufatwa nk’indaya kubera ko baba bamasa abagabo bambaye ubusa, kwitwa imburamukoro no kutagirirwa icyizere n’abakunzi babo kubera kubafuhira bibwira ko buri mugabo wese ubifuza ababona uko ashatse.

Muri “Sauna” massage habera ubusambanyi?

N’ubwo hari bamwe mu bemeza ko muri ibi byumba hakorerwamo ubusambanyi, Umutoni abihakana yivuye inyuma akavuga ko byose biterwa n’umuntu uwo ari we.

Ati “Njye sinabyemera kuko ntibirambaho na rimwe gusa nemeza ko hari abagabo babashaka kubihakorera uretse ko njye mpita mbahakanira vuba na vuba kuko atari ko kazi kaba kanzanye, kandi erega binaterwa na kamere muntu”.

Uko mu cyumba cya sauna gihurirwamo n'abantu benshi haba hameze

Akomeza avuga ko atahakana 100% ko nta busambanyi bubera muri za “Sauna massage” n’ubwo muri iyi akoreramo nta bugaragaramo.

Ati “Sinahakana ko n’ahandi kuba aha ntabusambanyi buhabera ariko n’ahandi bimeze kuko biterwa n’imyumvire y’abantu kuko nanjye hari abagabo mbasaba kuryamana nabo cyangwa kubakinisha kugira ngo barangize ariko nkanga”.

Umutoni ashimangira ko ako kazi kamufatiye runini ndetse kamaze kumugeza kuri byinshi kuko amafaranga ariha muri Kaminuza ya Kigali aho yiga ay’icumbi no kurya ari ko ayakuramo nta handi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages