Iyi ngeso iravugwa cyane ku rubyiruko, abahanzi, abakinnyi na bamwe mu bagore batuye mu duce tw’Umujyi wa Kigali cyane cyane nka Nyamirambo ,Gitega, na Biryogo aho ikunze kugaragara mu gihe cy’iminsi mikuru n’amakwe.
Ntibibuza bamwe kwatura ko nta kibazo kwambarana n’abandi.
Bamwe mu baturage bavuga ko hari igihe bambarana,bemeza ko kwambarana n’inshuti. Karimunda Antoine bakunda kwita Babou w’imyaka 25 utuye mu Kagari ka Biryogo wemeza ko hari igihe atira imyenda bagenzi be yagize ati “ Sinakwirariraho ngo sinjya ntira imyenda kuko iyo nkeneye style [soma sitile] ntafite hari mugenzi wanjye uyifite njya kuyimutira bitewe n’uko mba nshaka kujyanisha uwo munsi kandi kuri njye nta kibazo bintera kuko uwo mbanyitiye abasanzwe ari inshuti yanjye”.
Kayishema Olivier w’imyaka 24 we ati “Njye mbona kwambarana bidakwiye kuko icya mbere hari indwara z’uruhu bitera. Ikindi n’uko nkatwe abasore nk’iyo ugize uwo utiza umwenda riwe gusa usanga ahora aza kugutira”.
Kwambarana imyenda byageze no mu bagore I Nyamirambo
Mukayisenga Safi utuye mu Kagari ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge nawe yemeza ko iyi ngeso yo gutira imyenda cyangwa kuyambarana igaragara no mu bagore batuyemuri aka gace.
Yagize ati “ Gutizanya imyenda nk’imyitero,amakanzu ya sheriya cyangwa amashakoshi n’ibintu bisanzwe ku bagore bahano, cyane cyane nk’iyo hari nk’inama z’amakwe bakunze kwita imyito ni bwo bigaragara”.
Yakomeje avuga ko igitera aba bagore kwambarana cyangwa gutizanya imyenda biterwa n’uko baba bashaka kugaragara neza mu bandi.
Abagabo bafite abagore batizanya imyenda barumiwe, ariko ngo bararambiwe…
Biziyaremye [izina rye ryahinduwe] utuye mu Karere ka Nyarugenge nawe yemeza ko ingeso yo kwambarana itari ikwiye muri iki gihe tugezemo cya viziyo 2020.
Yagize ati “ Njye umugore wanjye yari amaze guharara gutizanya imyenda na bagenzi be mbimukuraho kuko nabonaga bizatera agakungu k’abagore mu rugo rwanjye ikindi noneho nta n’imyenda yari asigaranye kuko hari n’abo yayitizaga ntibayigarure”.
Yakomeje avuga ko kuri we nk’umugabo yumva nta mugore wari ukwiye gutira imyenda cyangwa kwambarana na bagenzi be ngo kuko ari kimwe mu bitesha agaciro uwo mwashakanye.
Mu gihe hari abatizanya imyenda cyangwa bakayitira, mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali usanga hari abandi bihangiye imirimo, bagakora ubucuruzi bwo gukodesha imyenda y’ubukwe n’iy’abahanzi.
Mu duce twa Nyamirambo kandi havugwa n’undi muco wo gutiririkanya ibiryo, aho usanga umuntu afite abashyitsi akajya gutira inyama mu rundi rugo ngo yereke uwo mushyitsi ko basanzwe barya neza. Ibintu bifatwa nko kwirarira cyangwa kwiyemera. (Iyi nkuru nayo turacyayikurikirana neza…)



















TANGA IGITEKEREZO