Mu baganiriye na IGIHE bavuga ko bishimira ko iki kinyobwa gihendutse ariko aho gicururizwa nta na hamwe haba ubwiherero.
Bavuga ko iyo bashatse kwihagarika bibasaba kujya gutira ubwiherero mu baturanyi b’utubari hakaba n’abayoboka ruhurura bigakurura umwanda.
Maniraguha Saadi w’imyaka 36 yagize ati “ Njye ubu iyo nshatse kwihagarika ndi hano mpita nigira muri ruhurra yo munsi yo kwa Nyiranuma nabirangiza nkagaruka.”
Umusaza w’imyaka 64 utuye mu Biryogo utarashatse kuvuga izina rye ritangazwa we yagize ati “Thé vert birahendutse kuko iyo ufite 100 winyera udukombe tubiri twawe ariko ikibazo ni ukubona aho wihagarika bitewe n’uko ahenshi bayinywera ku muhanda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles yatangaje ko abacuruza ikawa bagomba kugira ubwiherero kuko bakorera mu nzu z’ubucuruzi.
Yagize ati “ Inzu zose zaganewe ubucuruzi zigomba kugira ubwiherero bw’abagabo n’ubw’abagore rero icyo twe dusabwa ni ugukora ubugenzuzi; izo nzu ziba zimeze nk’akabari cyane ko abahanywera izo kawa bakenera no kwihagarika cyangwa kwituma.”
Vuguziga yavuze ko nibigaragara ko hari inzu zicuruza ibinyobwa zitagira ubwiherero zizafungwa kubera ko zaba zitujuje ibisabwa.
























TANGA IGITEKEREZO