00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Abanyeshuri bo ku ‘Ntwari’ bajya ibihe byo kujya mu bwiherero

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 February 2017 saa 11:04
Yasuwe :

Abanyeshuri bo ku ishuri ribanza ryo ku Ntwari riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’ubwiherero budahagije, bituma bajya ibihe iyo bakeneye kujya kwiherera.

Bemeza ko abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza bajya mu bwiherero mbere yo kujya mu kiruhuko, abandi bakajyayo nyuma kugira ngo basaranganye ubwo bwiherero.

Iri shuri ry’Abayisilamu rifite ubwiherero 13 gusa mu gihe ryigwamo n’abanyeshuri 2980.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE, batangaje ko ikibazo cy’ubwiherero budahagije kibabangamira kuko hari n’ababura uko babigenza bagahitamo gusohoka hanze y’ikigo gutira aho biherera.

Umwe yagize ati “ Hari n’igihe umuntu asohoka mu kigo akajya mu baturanyi gusaba ubwiherero kubera kwanga kubyigana n’abana bato barimo abo mu wa mbere no mu wa kabiri, uretse ko nkatwe bo mu wa gatandatu tuba twavuye mu rugo twabikemuye.”

Umuyobozi w’Ishuri ry’Intwari, Uzamukunda Zamda, na we yemeza ko iri shuri rifite ikibazo cy’ubwiherero budahwanye n’umubare w’abanyeshuri baryigamo.

Yagize ati “ Ni byo, ni ikibazo gikomeye kuko usanga abanyeshuri bajya ibihe byo gusimburana kugira ngo babusaranganye, ubu abo mu wa mbere no mu wa kabiri ndetse no mu wa gatatu ni bo babanza bakajyayo mbere y’uko isaha yo gukina igera, hanyuma abakuru bakaza kujyayo nyuma, uretse ko ntacyo bitanga kuko hari n’abo usanga batonze imirongo ku buryo na ya minota yo kuruhuka ishira batarajyayo.”

Yakomeje ko avuga ko iki kibazo n’Akarere ka Nyarugenge kazi ko iri shuri rifite iki kibazo.

Uretse ubwiherero budahagije, uyu muyobozi yanavuze ko bafite ikibazo cy’ubucucike kubera ko ishuri rimwe ryigamo abana barenga 60 mu gihe biba biteganyijwe ko nibura ryigwamo na 45.

Icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubivugaho

Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyarugenge, Munezero Edouard, yemeje ko icyo kibazo bakizi ariko ashimangira ko cyatewe n’ubuyobozi bw’icyo kigo bwakiriye abanyeshuri budafitiye ubushobozi.

Yagize ati “Turakizi ku buryo twanabohereje inzobere mu bijyanye no kubaka kugira ngo irebe aho bashobora kubaka ubundi bwiherero. Ikindi kutabwubaka byatewe n’uko ababyeyi baharerera batweretse ko bafite ubushobozi bwo kubaka bifuza gusa gukorerwa inyigo, na ho ubundi ririya shuri twari kuryubakira nk’uko turi kubaka iry’i Karama.”

Yaboneyeho gusaba abayobozi b’iryo shuri kwakira abanyeshuri bahwanye n’ubushobozi bw’ikigo bayobora cyane cyane ko n’ibibazo by’ubwiherero budahagije n’ubucucike bukigaragara muri icyo kigo bwatewe n’ubuyobozi bwandikaga abana benshi barengeje ubushobozi bwabo.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda ushinzwe kumwunganira mu bikorwa by’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Mbarushimana Soulaiman, we yavuze bagiye gufatanya n’Akarere ka Nyarugenge mu gukemura icyo kibazo cyane cyane ko uwo muryango ari wo ukurikirana imikorere y’iri shuri.

Ubwihererero bwo ku Ntwari ntibuhwanye n'umubare w'abanyeshuri bahiga
Bimwe mu byumba by'amashuri yo ku Ntwari
Umuyobozi w’ishuri ry’Intwari, Uzamukunda Zamda
Bamwe mu banyeshuri biga ku Ntwari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages