00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Abanywa ’mugo’ batashywe n’ubwoba kubera urupfu rwa mugenzi wabo

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 21 January 2016 saa 01:58
Yasuwe :

Nyuma y’aho umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 witwa Yvet,wari utuye mu Kagari ka Gacyamo, Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge apfiriye azize kunywa ikiyobyabwenge cya “mugo” ( heroin), bagenzi be bayisangiraga bahiye ubwoba.

Uyu musore yapfuye mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2016. Urupfu rwe rwatunguye inshuti ze nyinshi, cyane cyane abo yaguye mu maboko.

Zimwe mu nshuti za Yvet basangiraga mugo, baganiriye na IGIHE bemeje ko yishwe no kunywa cyane icyo kiyobyabwenge kandi atarya, icyakora nta bizamini byafashwe ngo bigaragaze koko ko ari yo yazize.

Sekanyana (zina ryahinduwe) wari inshuti ye magara yagize ati “Twese twahise tugira ubwoba kuko yafataga ’ibiporezo’ cyane ariko ntarye, kandi biba bisaba kurya cyane. Urupfu rwe rwadukanguriye gusezera ku biyobyabwenge.»

Inshuti ze zavuze ko bibutse uko bamuhaga mugo bibwira ko ari yo ihita imutera akanyabugabo aho kwihutira kumujyana kwa muganga.

Byatumye bigaya ndetse bamwe bafata umwanzuro wo gusezera icyitwa ikiyobyabwenge.

Umwe muri bo yagize ati “Aho nagiriye ubwoba bwinshi nkanigaya ni igihe twari tumuteruye tumujyanye kwa Nyiranuma, hanyuma bamwe bakavuga ngo tumuhe kuri mugo buriya yarembye kuko yayibuze, tuyimuhaye ananirwa no kuzamura akaboko ku buryo ari na bwo yaje kudupfira mu maboko.”

Aba bagenzi b’uwapfuye bavuga ko biyemeje kuzinukwa ikiyobyabwenge cya mugo kuko ingaruka zayo bazizi nubwo ngo kuri bo bigoye cyane.

Yvet yarwaye iminsi ibiri, uwa gatatu arapfa. Muri iyo minsi yose yari arwaye ntiyaryaga uretse kwinywera mugo.

Ikiyobyabwenge cya mugo ni kimwe mu byangiza urubyiruko rutandukanye mu Biryogo, i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, ku buryo benshi mu baturage basaba ko hakazwa ingamba zo kubirwanya.

Polisi y’u Rwanda ihora isaba abaturage gutanga amakuru no kugaragaza aho abayinywa n’abayicuruza baherereye kugira ngo bafatwe.

Mugo bashobora kuyinywa bakoresheje inshinge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages