00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Ari mu maboko ya polisi azira gupfumura iduka akiba miliyoni 2

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 May 2015 saa 09:33
Yasuwe :

Umusore wari usanzwe akora muri Restaurant iri hafi y’isoko rya Nyamirambo riherereye mu Murenge wa Rwezamenyo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Nyamirambo azira gupfumura iduka ari kumwe na mugenzi we, bakiba amafaranga asaga miliyoni ebyiri.

Uwo musore akekwaho kuba ari we wagiye kuneka ko umuzamu ucunga iyo Restaurant ko yatashye kugira ngo mugenzi we ajye kwiba muri iryo duka, dore ko yabikoze abanje kumena ibirahuri by’urugi agacamo.

Nyir’iduka yemeza ko yibwe amafaranga agerakuri miliyoni 2 n’amakarita ya telefoni atazi umubare.

Ababonye iryo duka nyuma yo kwibwa bemeza ko uwo musore wafashwe akaba yari asanzwe akora muri iyo Restaurant, atari we winjiyemo, ko ahubwo yahagaze ku muhanda acungira umutekano uwarimo yiba.

Umutangabuhamya umwe utarashatse kuvuga izina rye agira ati “We yabanje aza ambaza ko umuzamu agihari mubwira ko yatashye, ni bwo nabonye mugenzi we wari umaze iminsi ahakora yurira igipango ajyamo, ariko sinabyitaho kuko numvaga ko akihakora, nyuma nza kumva nyiriduka na we ambaza niba nta muntu nabonye ahinjira.”

Abaturage bo mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo bemeza ko aba basore uko ari babiri bibye mu masaha ya saa moya za mugitndo cyo kuwa gatatu tariki ya 20 Gicurasi ubwo umuzamu yari amaze gutaha.

Abanganyimana Narcisse nyiri iryo duka avuga ko yifuza ko inzego z’umutekano zamufasha kugirango uwamwibye utarafatwa na we ashakishwe aboneke kuko kugeza n’ubu telefone ye igicamo n’ubwo atayitaba.

Ati “ Uriya ufunzwe barafatanyije kuko ni we wagiye kubaza abaturanyi niba umuzamu yatashye nyuma ajya no guhagarara ahantu areba impande zose kugira ngo tutabagwa gitumo. Nifuza ko ubuyobozi bwamfasha akaboneka kuko telefone ye ntiravaho”.

Basudira urugi umujura yanyuzemo, bongeramo n'ibyuma

SP Mbabazi Modeste Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali na we yemeje aya makuru ariko yemeza ko uwo musore ufunzwe ari we wagiye kuneka akamenya ko umuzamu yatashye ku buryo iyo atajyayo nta wari kuhiba.

Ati “Turi gukoresha uko dushoboye kugira ngo aduhe amakuru yose kuko ni we wamucungiraga ku buryo ari na we uzi aho aherereye kuturusha”.

Yakomeje avuga ko icyaha nibahamwa cy’ubujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yikubye inshuro kuva ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyibwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana.

Iduka ryibwe ku muhanda ku manywa y'ihangu

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages