Ubuso bw’ubutaka bugera kuri metero kare 200 buhanganishije ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo n’umuturage.
Uku kudacana uwaka kwa Nkurunziza Alex Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo na Musoni Temistocle utuye mu kagari ka Kivugiza, bituruka ku burenganzira uyu muyobozi w’umurenge yatanze bwo gukora umuhanda mu kibanza cya Musoni, nyamara ngo batabanje kubiganiraho abimenyeshwe.
Nk’uko Mukobwajana Winiflide umugore wa Musoni yabitangarije IGIHE, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yahaye rugari abaturage bo mu mudugudu w’Imanzi, bigabiza ikibanza cyabo bacamo umuhanda, mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cy’abaturage bane batuye mu mudugudu w’Imanzi, bashobore kubona umuhanda ugera mu ngo zabo.
Mukobwajana yakomeje avuga ko uwo muyobozi atashatse uburyo icyo kibazo cy’umuhanda cyakemuka, kuko cyasatiriye imidugudu ibiri uw’Imanzi n’uwa Mpano yose yo mu kagari ka Kivugiza, ahubwo abashinja ibyaha birimo n’iterabwoba.
Akomeza avuga ko ibyo byari uburyo bwo kugira ngo badakomeza kugaragaza akarengane kabo. Agendeye ku kinogo cyacukuwe hafi y’uyu muhanda , Nkurunziza yavuze ko Musoni yangije ibidukikije ndetse akaba agomba kubaka urukuta rw’amabuye mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku burebure bw’uwo muhanda kugira ngo hatazagira ugwa muri iki kinogo ndetse umuhanda ugakomeza ugakorwa nk’uko byari byatangiye.
Mu gihe Mukobwajana avuga ko bari mu karengane gakomeye, Nkurunziza Alex, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, we avuga ko uyu mugabo yateje umutekano muke. Yavuze ko abaturage bo mu mudugudu w’Imanzi bari bafite umushinga wo gukora imihanda ihuza imigenderano yabo, kandi babiganiriyeho na Musoni bafata imyanzuro.
Mu gihe gitoya ngo bagiye kubona babona Musoni ashyizemo ikamyo itengura umusozi kandi wegereye umuhanda, ku buryo isaha n’isaha umuntu yagwa muri icyo kinogo ndetse akaba yahaburira n’ubuzima .
Mu rwego rwo kwirinda ko abaturage bagwamo bategetse Musoni ko yubaka urukuta ruhakikije na ho ibindi bijyanye no kwigabiza ubutaka bwe, hari inzego zizabikurikirana.
Ku kijyanye n’uko yaba arimo gutera ubwoba Musoni kugirango hakorwe umuhanda ujya mu baturanyi be, Nkurunziza avuga ko nta bwoba abatera. Ati “Guha umuntu inzira ni uburenganzira bwe, n’itegeko rirabitegeka.”



















TANGA IGITEKEREZO