00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Habonetse umurambo w’umusaza w’imyaka 75 wiyitaga Nyampinga w’u Rwanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 February 2017 saa 09:20
Yasuwe :

Umusaza witwa Habarurema Antoine uri mu kigero cy’imyaka 75 y’amavuko wari utuye mu Mudugudu wa Nkundumurimbo, mu Kagari ka Munanira ya II, mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge, yasanzwe yapfiriye aho yararaga hasanzwe habikwa amakara.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2017, ni bwo uyu musaza Habarurema yagaragaye yapfiriye mu idepo y’amakara yararagamo.

Amakuru atangwa n’abatangabuhamya avuga ko uyu musaza ku wa Gatandatu yiriwe aganira n’abaturage atebya ababwira ko ari we Nyampinga w’u Rwanda ndetse nta n’uzamukura kuri uwo mwanya.

Umusore uzwi ku zina rya Dusabe akaba nyir’iyo depo uwo musaza yapfiriyemo, we yabwiye IGIHE ko yatunguwe n’urupfu rwe kuko ku wa Gatandatu yari yiriwe ari muzima nta kibazo na kimwe afite.

Yagize ati “ Yari yiriwe ari muzima aganira n’abaturage ku buryo nijoro nibwo yatangiye kuvugishwa njya kureba abayobozi ndabibamenyesha tuje kumureba rwose aranatwirukana duhita tugenda bukeye twumva ngo yapfuye.”

Gusa uyu musore afatanyije n’abandi baturage nyuma yo kumenya ko uyu musaza yitabye Imana bahise bamenyesha Polisi y’u Rwanda kugira ngo ijyane gusuzuma uwo murambo cyangwa ibahe uburenganzira bwo kuwushyingura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages