Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko kuva bamenya ko izi karita bifashisha bariha ingendo nta mubare w’ibanga zigira bahisemo kujya bagenda n’amaguru.

Impamvu ituma bagenda n’amaguru ngo ni uko basanze izi karita z’ishyirahamwe rya AC Group bakoresha bishyura imodoka iyo bazibibye cyangwa bakazita abazitoye bahita bazikoresha nk’uko bisanzwe kubera ko nta mubare w’ibanga zigira.

Busoro Yussuf utuye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo ati “ Oya rwose nanjye narahiye ko nzajya njya mu Mujyi n’amaguru cyangwa nteze moto kubera umutekano w’amafaranga yanjye kuko umuntu ayabona yayaruhiye.”

Bizimungu Faustin we yagize ati “Ni gute se wowe wakoresha ikintu ubikaho amafaranga yawe kandi nta mubare w’ibanga gifite. Na telefone yonyine iyo ari iyawe uba ufite umubare w’ibanga ushyiramo kugira ngo itavogerwa na buri wese.”

Kwibuka Philippe ushinzwe kwakira abakiriya mu ishyirahamwe rya AC Group nawe yemeza ko hari abantu basigaye bajya bakanava mu Mujyi wa Kigali n’amaguru ariko agashimangira ko babiterwa n’uko baba batarasobanukirwa neza n’imikoreshereze yayo makarita.

Yagize ati “Yego turabizi ariko biterwa n’uko baba batarasobanukirwa, gusa abantu benshi tuzi ko bahura n’ikibazo ari ababa bavuye mu Ntara. Abenshi muri bo usanga baje bafite amafaranga abazana n’azabasubizayo gusa uretse ko nabo hari uburyo tubibafashamo.”

Yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bavuga ko iyi karita nta mubare w’ibanga igira atari byo.

Ati “ Hari imibare yanditse kuri iyi karita ku buryo buri gihe iyo bayitanze bahita basaba uyiguze kuyandika ahantu kuko iyo ayitaye niyo bifashisha kugira ngo bamuhe indi karita iriho n’amafaranga yari ayifiteho.”

Izi karita zatangiye gukoreshwa n’amashyirahamwe atwara abagenzi mu bice bitandukanye bya Kigali, ziri kugura amafaranga 500, uyiguze yishyura 1000 bakamubikiraho amafaranga 500.

Inzira basigaye bacamo bajya i Nyamirambo n'amaguru
Inzira basigaye bacamo bajya i Nyamirambo n'amaguru
Busoro Yussuf  wemeza ko asigaye ajya mu Mujyi wa Kigali n'amaguru avuye i Nyamirambo
Busoro Yussuf wemeza ko asigaye ajya mu Mujyi wa Kigali n'amaguru avuye i Nyamirambo
Inzira ya bugufi,  abantu bava i Nyamirambo n'amaguru bajya mu Mujyi wa Kigali banyuramo
Inzira ya bugufi, abantu bava i Nyamirambo n'amaguru bajya mu Mujyi wa Kigali banyuramo
Nta muntu ukijya mu modoka zijya i Nyamirambo adafite ikarita y'urugendo
Nta muntu ukijya mu modoka zijya i Nyamirambo adafite ikarita y'urugendo
Kwibuka Philippe ushinzwe kwakira abakiriya muri AC Group avuga ko abagenda n'amaguru batarasobanukirwa imikoreshereze y'ikarita
Kwibuka Philippe ushinzwe kwakira abakiriya muri AC Group avuga ko abagenda n'amaguru batarasobanukirwa imikoreshereze y'ikarita