Ibi babitangaje nyuma y’uko hari urubyiruko rutari ruke rwo muri aka gace rumaze kwangizwa n’ibi binini byabatijwe izina ‘Trump’.
Bivugwa ko ibi binini bituruka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse ko byiswe Trump kubera ko byatangiye kugaragara nyuma y’uko atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ababyeyi bo mu Biryogo bavuga ko ibi binini bimaze kubangiriza abana cyane kuko uwabinyweye ntawe ushobora kumutandukanya n’umurwayi wo mu mutwe.
Ababinywa barangwa no gusinzira buri kanya, ntibiyiteho bigatuma bahora basa nabi kuko nta mbaraga zo gutekereza n’iz’umubiri baba bafite.
Umubyeyi witwa Muneza Albert utuye mu Kagari ka Agatare mu Murenge wa Nyarugenge yagize ati “Leta nidukize ibi binini kuko bigiye kutumaraho abana, uzi ko uwabinyweye udashobora kumutandukanya n’umurwayi wo mu mutwe kubera uburyo aba asa n’uburyo aba yataye ubwenge?”
Umubyeyi w’imyaka 52 witwa Binego Asia, we yemeza ko ubuyobozi butagize icyo bukora ibi binini bizangiza urubyiruko rwinshi.
Ati “Hakwiye ingamba zihamye z’ubuyobozi kuri ibi biyobyabwenge n’aho ubundi abasore ba Tarinyota bazahashirira. Hari umara kubinywa akagusanga mu iduka uri gucuruza agashaka kukwiba murebana azi ko utari kumureba kubera uburyo biba byamwangije. Ikindi ntibatana n’ubujura bose usanga iwabo bahora bataka ko babamazeho utuntu.”
Kanimba Fabrice wigeze kunywa ibi binini akagira amahirwe yo kubireka yemeza ko hagakwiye ingamba zo kubirwanya.
Ati “ Ni ibinini bijya gusa n’ubururu umuntu abinywa nk’urya bombo. Nanjye narabinyweye ariko nza kugira amahirwe yo kubireka mbifashijwemo n’ababyeyi banjye kuko baje kunjyana muri Kenya marayo igihe ngaruka narabiretse.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Vuguziga Charles, we avuga ko bagiye gukurikirana iby’ibi binini bimaze kwangiza urubyiruko rutari rucye.
Yagize ati “ Ntabwo ibyo binini twari tubizi rwose ariko ubwo tumenye ayo makuru kubera ko natwe ari amakuru duhawe tugiye kubikurikirana.”
Aka gace ka Biryogo ni kamwe mu duce dukunze kugaragaramo ibiyobyabwenge bitandukanye birimo urumogi, mayirungi, Mugo (Héroïne), Cocaine n’ibindi ku buryo benshi mu bahatuye bahora basaba ko hajya hakorwa imikwabo kandi itunguranye kugira ngo biharanduke burundu.



















TANGA IGITEKEREZO