00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Impanuka y’imodoka yahitanye umwe ikomeretsa batanu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 29 December 2016 saa 08:16
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, i Nyamirambo imbere y’ahazwi nko kuri Tapis Rouge, habereye impanuka y’imodoka y’ivatiri yo mu bwoko bwa Toyota Corolla igonze abantu batanu barakomereka undi umwe ahasiga ubuzima.

Ababonye iyi mpanuka, batangarije IGIHE ko iyi modoka yatwarwaga n’umusore bita Rasta usanzwe ari umukanishi mu Biryogo, ngo yashatse gufata feri igeze kuri dodani ariko bitewe n’umuvuduko mwinshi yari ifite ihita izamuka mu kirere maze ihita yibarangura igonga abamotari babiri bari aho umwe iramukomeretsa bikomeye ndetse umusaza nawe wari uhari iramuhitana.

Bitewe n’uko imodoka yari yiyubitse, ngo byabaye ngombwa ko abaturage bari hafi aho bafatanya bahindukiza imodoka kugira ngo abari bayirimo babashe kubakuramo.

Umusore wayitwaraga wari kumwe n’abakobwa babiri n’abandi basore bagenzi be babiri bivugwa ko bari basinze, kuko ngo bari baraye banywera ku kabari kari hafi aho i Nyamirambo, ngo yahise ava mu modoka ariruka ku buryo kugeza ubu yaburiwe irengero.

Polisi yahise ita muri yombi abo basore bari kumwe nawe muri iyi modoka naho abo bakobwa bakomeretse kimwe n’abo bamotari bahise bihutanwa ku bitaro bya CHUK ngo bitabweho n’abaganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages