00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo : Indaya yamwambuye imyenda n’inkweto, atabarwa n’inshuti

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 May 2013 saa 04:29
Yasuwe :

Amakuru aturuka i Nyamirambo aravuga ko umusore w’imayaka 28 y’amavuko aherutse kunywa inzoga yamara gusinda akajya kugura indaya, akabura amafaranga yo kuyishyura ikamukuramo imyenda n’inkweto.
Nyir’ubwite nk’umukobwa wagombaga kwishyurwa amafaranga 2.000 y’u Rwanda yatangarije IGIHE, ati “Uriya musore kugira ngo anyishyure ni uko namwimye ipantaro ndetse n’inkweto, maze nkanamubwira ko ndi bumuhururize maze mbona aguye mu kantu ,ansaba ko namutiza Telefone agahamagara umuzanira (…)

Amakuru aturuka i Nyamirambo aravuga ko umusore w’imayaka 28 y’amavuko aherutse kunywa inzoga yamara gusinda akajya kugura indaya, akabura amafaranga yo kuyishyura ikamukuramo imyenda n’inkweto.

Nyir’ubwite nk’umukobwa wagombaga kwishyurwa amafaranga 2.000 y’u Rwanda yatangarije IGIHE, ati “Uriya musore kugira ngo anyishyure ni uko namwimye ipantaro ndetse n’inkweto, maze nkanamubwira ko ndi bumuhururize maze mbona aguye mu kantu ,ansaba ko namutiza Telefone agahamagara umuzanira amafaranga.”

Yakomeje avuga ko bahamagaye maze mugenzi we akazana inkweto n’ipantaro ngo yambare, yabona bafite umugambi wo kumwambura amafaranga ye, agahuruza abandi bakobwa b’indaya maze abo basore bakagira isoni bigatuma bishyura.

Abaturage bari aho hafi badutangarije ko n’ubwo abo bantu bagiranye ikibazo, cyakemutse nta nduru nyinshi ibaye kuko uwo musore yatinyaga ko abantu bashobora kuza gushungera.

Umwe mu batuye hafi y’aho ibyo byabereye, yagize ati “Isi igiye gushira! Ibaze umuntu araza akanywa inzoga maze zikamutera kujya mu ndaya gusambana, kandi nta mafaranga afite? Zabakuramo amaso rero ngo zabahemukiye !”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages