Amakuru yizewe agera kuri IGIHE aravuga ko Abatinganyi bo mu Mujyi wa Kigali bamaze gushyiraho amashyirahamwe abahuza, ariko akaba akora mu bwihisho kubera umutekano wabo.
Tariki ya 17 Gicurasi 2013 saa tatu z’ijoro Abatinganyi b’i Nyamirambo bibumbiye mu ishyirahamwe HOCA bakoze inama mu mwiherero ukomeye, ariko amakuru avuga ko iyo nama yigaga ku birebana n’uburenganzira bwabo, kurwanya akato kabakorerwa n’ibindi.
Bivugwa ko iyo nama yafatiwemo imyanzuro myinshi itandukanye, ariko ikiri imbere akaba ari uburyo bwo gushaka ubuzima gatozi bw’ishyirahamwe ryabo.
Hari bamwe mu batinganyi bagize icyo batangariza IGIHE, Eric Uzwi ku izina rya Bebe utuye i Nyamirambo akaba ari n’umwe mu banyamuryango ba HOCA yaragize ati “Impamvu ishyirahamwe ryacu rikora rwihishwa biterwa n’impamvu z’umutekano wacu, kandi namwe murabizi ko kubana kwacu bibabaza benshi kandi tukaba tuba twanga nakavuyo k’abanyamakuru”
Umuyobozi w’ababana bahuje ibitsina mu ishyirahamwe HOCA nawe akaba yaravuze ko iri shyirahamwe barishinze mu rwego rwo kwikura mu bwigunge cyane ko bakunze guhura n’ikibazo cyo guhabwa akato mu gihe nabo ari abantu nk’abandi badakwiriye gucibwa mu muryango nyarwanda.
Yakomeje avuga ko bifuza guhindura imyumvire y’Abanyarwanda kuko benshi muri bo babafata nk’imburamukora kandi atari byo.
Ati “Njye nkora muri salon ndasuka kandi na bagenzi banjye benshi bafite akazi hari abacuruza imyenda. Bigomba kumvikana ko tutari imburamumaro nk’uko bivugwa”
Ishyirahamwe ry’abatinganyi bo mu mujyi wa Kigali HOCA rigizwe n’abantu 109 abagabo 75 n’abagore 34.
Amakuru yizewe avuga ko usibye HOCA, mu mujyi wa Kigali hari n’andi mashyirahamwe y’abatinganyi agera kuri 3, mu ntara yaba Butare na Gisenyi, abatinganyi nabo bamaze gushyiraho amashyirahamwe abahuza.
Andi makuru twabashije gutohoza ni uko Abatinganyi bibumbiye muri HOCA bahura inshuro ebyiri mu kwezi, kandi hari abantu n’imiryango itandukanye igenda ibafasha mu buryo bwihishe.



















TANGA IGITEKEREZO