00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Kugabanya intongo ya mushikake y’ijana byavugishije amangambure

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 April 2015 saa 05:30
Yasuwe :

Bamwe mu bakunzi b’inyama zokeje (Brochette) zigura amafaranga 100 bakomeje kuvugishwa amangambure no kuba intongo ziyigize zaragabanyijwe ugereranije n’uko byahoze.

Abakunzi ba mushikake (Brochettes) z’ijana (100frw) mu Biryogo i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, muri iyi minsi usanga bamwe na bamwe bazirya bitotomba binubira ingano yazo, aho benshi baba bavuga ko abazotsa basigaye bakata intongo nto.

Bamwe mu bakunzi b’izo mushikake baganiriye na IGIHE, bemeza ko uko zabaga zingana mbere atari ko zikingana, ku buryo ubu basabwa kurya twinshi kugirango babashe gushira amerwe.

Hamwe bagabanyije umubare w'intongo ahandi bagabanya ingano yayo

Muneza Abdoul utuye ahitwa mu Kinyambo mu Kagari ka Biryogo wiyemerera ko adashobora kumara umunsi atariye “Brochette” y’100, avuga ko bitewe n’uburyo intongo ziba zigize iyi mushikaki zagabanyijwe arya izirenze eshatu kugira ngo ipfa yazo rishire.

Ati “None se wowe wenyine niba koko uzi uburyo izi nyama zabaga zingana mbere ntubona ko ba mucoma basigaye barazigabanyije cyane bikabije? Njye rwose kugira ngo nshire amerwe byibuze nsigaye ndya nko kuva kuri tune gusubiza hejuru”.

Yakomeje avuga ko mu 2009-2010 yatumizaga “Brochette” ebyiri n’uburobe buturuka i Burundi bwa 400 akarya agahaga ndetse agashira n’ipfa ry’inyama, ariko ubu zikaba zirimutera aho kugira ngo zirimumare.

Muhizi Fidele utuye mu Murenge wa Rwezamenyo we yagize ati “Sinkirya ‘Brochete’ igura 100 y’aha kuri 40 ngo numve iryoshye nk’iyambere bitewe n’uko baba bakase duto cyane bigatuma iyo batwatsa twuma cyane ntituryohe nka mbere ku buryo nsigaye nemera nkigira mu Biryogo kwa ‘Maitre’ aho imwe igura 200, kuko byibuze yo iba ari nini”.

Brochette y'ijana (100Frw) ikundwa na benshi kuko nta n'ibirungo biyishyirwaho

Umusore umwe wotsa inyama ahitwa kwa Gatunguru utarashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko impamvu basigaye bakata inyama ntoya biterwa n’uko ihene zisigaye zihenda cyane.

Ati “Impamvu bakunze kuvuga ko dusigaye dukata inyama ntoya ni uko ihene zisigaye zihenda kuko mbere umuntu yashoboraga no kubona iy’ibihumbi 15, ariko ubu usanga igura nk’ibihumbi 23 kuzamura, ku buryo udakoresheje ubwenge wagwa mu gihombo mu gihe umuntu abikora ashaka gukuramo inyungu”.

Gusa n’ubwo abakunzi b’izi “Brochette” bababazwa n’uko zisigaye zigirwa ntoya ku buryo zitabamara amapfa ntibibuza ko hari abandi bataziyumvamo ndetse badashobora no kuzirya bitewe n’uko bibaza ko zishobora kuba ari iz’imbwa kubera igiciro cyazo gihendutse kidashobora gusangwa ahandi hose mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages