Mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ku cyumweru no mu minsi y’ikiruhuko, usanga ahakinguye ari mbarwa, mu masaha y’umugoroba, bisa n’aho abacuruzi n’abakiriya baba batanguranwa gutaha, mu duce twa Nyamirambo, kimwe n’ahandi hamwe na hamwe bahisemo gukora amasha y’ijoro kuruta ayo bakora ku manywa.
Nyamirambo ni agace gasanzwe kagira imico yihariye, uretse kuba gakunze kwitwa agace k’abasitari (ibyamamare), usangamo abantu bakora nijoro, aho usanga bisa n’aho ari ku manywa.
Abacuruzi biganjemo abakora nijoro cyane ni abateka umureti bita “special” na capati, hakaba n’ababyitirirwa nk’aho bita kuri Simba 2 cyangwa Umureti.com.
Aho usanga ari aho abamotari, abacuruza mu maduka, abacuruza ku makarito, abacuruza ikweto n’imyenda mu kajagari, abatanga amakarita ya telefoni, n’abandi bantu batandukanye biganjemo ingaragu, ari ho bafatira amafunguro cyane cyane ninjoro.
Uretse aba bantu i Nyamirambo (by’umwihariko muri weekend) mu masaha akuze y’ijoro, ni ukuvuga guhera mu ma saa saba, usanga abantu baba bakigenda nk’ibisanzwe ari urujya n’uruza mu duce tuzwi nka “Gitega” , “Matimba”, “California’ , “Cosmos”, “Biryogo”, “Kwa Mutwe”, “Kwa Mayaka”, “Kwa Nyiranuma”, n’ahandi.
Bamwe mu bacuruzi n’abaturage baganiriye na IGIHE bavuga ko bazi neza ko i Nyamirambo abantu baba ari urujya n’uruza ninjoro kimwe no ku manywa, bityo icyo cyashara bakaba batakivirira.
Gusa bamwe mu bacuruzi b’utubari bagaragaza ko muri iyi minsi basigaye bahura n’ikibazo cy’uko hari bamwe mu bashinzwe umutekano babasaba gufunga utubari mu gihe ubuyobozi bwo hejuru bushishikariza abaturage gukora amasaha 24/24.
Munezero Eric ucururiza hafi ya Cosmos ahatekerwa umureti uvanze na capati yagize ati “Gukora amasaha yose i Nyamirambo birasanzwe kuva cyera, ahubwo ikibazo ni uko hari amaduka acuruza inzoga mu duce twa za Rwezamenyo basigaye basaba ko afunga kandi bizwi ko abantu bose bakwiye kugira umuco wo gukora amasaha yose.”
Icyakora gufungishwa imburagihe biterwa n’uko uko baba bakorera amafaranga ari na ko urugomo rwiyongera bitewe ahanini n’ubwinshi bw’ibiyobyabwenge.
Mugisha Vianney we ati “Erega n’ubwo abantu batemera Umujyi wa Kigali ni Nyamirambo, kuko udushya n’ibyiza byose ari ho bituruka. None se wari wabona ahandi haba brochette igura 100?”
Icyakora mu duce tumwe na tumwe nka Remera, Kanombe n’ahandi hake, basa n’abatangiye kwinjira mu murongo w’imikorere nk’iya Nyamirambo, kuko na ho basigaye bakora ijoro kimwe n’amanywa.
Gusa, n’ubwo hari bamwe mu babyaza umusaruro aya masaha ya nijoro bakora ubucuruzi, hari n’abandi bibundikira ijoro bagakora ibikorwa by’urugomo, uburaya, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi biturutse ku businzi bikunda kubangamira umutekano w’abahatuye.



















TANGA IGITEKEREZO