Amakuru atangazwa n’abaturage batuye mu Kagari ka Mumena avuga ko saa moya z’ijoro ryo ku wa kane Tariki 14 Gicurasi umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 yashikuje isakoshi Makuza ubwo yari atashye yikoreye umutwaro, maze yanze kuyirekura bararwana amujugunya muri ruhurura arakomereka bikomeye.
Bamwe mu batabaye ari nab o bafashenuwo musore, bemeza ko nyuma y’aho uyu mubyeyi atabarije avuza induru basanze yakomeretse cyane ndetse ababwira ko yumva ibye birangiye, bahita bahamagaza Imbangukiragutabara imujyana ku bitaro bya Kigali CHUK, ariko bahageze ahita apfa.
Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 50, asize abana 12 akaba atuye mu Mudugudu wa Kamabuye Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.
N’agahinda kenshi umwana we witwa Iradukunda Bahati ufite imyaka 20 yahamirije IGIHE ko nyina yapfuye yivuganywe n’umujura.
Ati “Nta kundi nyine yapfuye ariko byose byatewe n’uwo mujura, gusa turifuza ko ubutabera bwahana by’intangarugero uyu muhemu kuko iyo atamuhajugunya atari gupfa”.
Habimana Jean de Dieu utuye mu Kagari ka Nyarurama avuga ko hari hakwiye gukazwa amarondo cyane kuko atari ubwa mbere umuntu yishwe n’abashakaga kumwamburira muri ako gace.
Ati “Si ubwambere mu myaka 20 maze aha hamaze kugaragara nk’impfu z’abantu batanu bicwa n’abajura babambura bakabajugunya mu bihuru no muri ruriya rutoki ku buryo hari n’ubwo tujya dukora umuganda wo kuzigabanya, ariko bikaba iby’ubusa”.
Gusa amakuru avuga ko nyuma y’uko uyu mujura ajugunyiye nyakwigendera mu mukoki nawe.
SP Mbabazi Modeste, umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yatangarije IGIHE ko urupfu rwa Makuza rwakomotse ku gukubitwa n’uwashakaga kumwiba isakoshi, anongeraho ko uwo musore yahise afatwa ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.
Ati “Ni byo ari mu maboko ya polisi, arashinjwa gukubita no kujugunya uwo mugore mu cyobo, rero ntituzi ibyo yamukoreye ubwo bakigwagamo.”
Uwo musore aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu kandi akaba yarakoze icyo cyaha yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, azahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’agace ka kabiri k’ingingo y’151 y’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’Amategeko ahana.



















TANGA IGITEKEREZO