Ahagana saa sita zuzuye zo ku wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, nibwo uyu mucuruzi uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka Mugande, yasagariwe n’abasore bagera kuri batatu barimo n’uwo yigeze gukoresha, baramukubita bimuviramo no kwibwa amafaranga agera ku bihumbi 120 yari amaze gukorera.
Mugande yabwiye IGIHE ko umusore yigeze gukoresha ari we watumye yibwa amafaranga yari amaze gukorera.
Yagize ati “ Njye nabonye yinjira hano ahita afata umuhoro dukoresha ambwira ngo uduheri afite ku nda ninjye watumuroze, nibwo yashatse kuntema noneho ngiye guhunga ahita akurura ishati nari nambaye iracika, maze amafaranga yose yari arimo ahita agwa hasi abari batabaye batangira kuyatoragura.”
Uyu mugabo akimara kwibwa, yahise yitabaza abanyerondo bo mu Murenge wa Rwezamenyo kugira ngo bamufashe gushakisha abo bajura ariko biba iby’ubusa kuko byarangiye nta n’umwe bafashe.
Abatangabuhamya biboneye iby’ubwo bujura bo bemeza abibye Mugande bari banarimo bamwe mu bacuruza ibiyobyabwenge muri ako gace ka California.
Gusa ubwo twakoraga iyi nkuru, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ayo makuru batari bayamenya.



















TANGA IGITEKEREZO