Ku gicamunsi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, ni bwo uyu mugabo utuye i Matimba muri Rwezamenyo usanzwe ufata iyo miti yashatse kuyiyahuza.
Abaturage bavuze ko bamubonye asa n’uvuye kwa muganga, yicara ku ibaraza ry’iduka ari kwivugisha ngo ’ninshaka mpfe’.
Umwe yagize ati “Yaje yicara aha kuri iri duka noneho tubona atangiye gufungura ibinini byose yari afite arabimira tubonye atangiye kuruka nibwo twahise duhamagaza imodoka ya CHUK kugira ngo imujyane adapfira aha.”
Bidatinze abaganga bahise bahagera bamujyana kuri CHUK. Icyateye impungenge aba baturage ni uko uwo mugabo atari ubwa mbere agerageza kwiyahuza imiti.
Niyigira Alphonse ukora akazi k’umutekano mu rwego rwa DASSO ku Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “Nibyo si ubwa mbere ashaka kwiyahura kuko no mu byumweru bibiri bishize na bwo yanyweye imiti igabanya ubwandu yose ari byo ashaka ariko agira amahirwe kuko imodoka y’umutekano y’umurenge yahise igera aho yari imujyana kwa muganga.” Icyo gihe nabwo ngo yajyanywe kuvurirwa muri CHUK.
























TANGA IGITEKEREZO