Muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 20 Mutarama, nibwo uyu Tuyisenge yibwe urufunguzo rwa moto n’abantu atazi, ubwo yari ari kugarurira umugenzi yari avanye mu Mujyi amugejeje i Nyamirambo, arusubizwa atanze amafaranga igihumbi.
Umugenzi yari atwaye yahise akomeza gahunda ze, naho Tuyisenge atangira kubaza neza abantu bari bamukikije niba ntawe babonye arutwara bose baramutsembera ahubwo bamubaza niba barumutwaye asinziriye.
Abamotari bagenzi be bazi neza imiterere y’agace yari yibiwemo, bahise bamugira inama yo kudatongana no kubwira nabi abamusabye amafaranga ahubwo bamusaba gutanga ayo bamusaba yose kugira ngo asubirane urufunguzo rwe.
Tuyisenge yahise abwira abari aho ati “Basi nimumbabarire mumbwire amafaranga mushaka ko mbaha ariko munsubize urufunguzo rwanjye nikomereze akazi.”
Umusore umwe yahise agira ati “Icyo nshaka kukwibwirira ni uko udakwiye kuzana ibindi bibazo. Ngaho zana amafaranga 1000 tujye kurukuzanira.”
Uyu motari yabanje kubitekerezaho umwanya muto, maze areba mu mufuka yari yabitsemo amafaranga ibihumbi bitatu yari amaze gukorera akuramo 1000 agiha abasore bari bamukikije nabo bahita bajya kurwaka mayibobo yari yarumutwaye bararumusubiza, ahita yikomereza akazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega aho ubu bujura bwabereye, yabwiye IGIHE ko inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zahagurukiye izi mayibobo zimaze kujujubya abantu zibiba.
Yagize ati “Inzego z’ubuyobozi dufatanyije n’irondo ry’umwuga zahagurukiye kubahashya ku buryo icyo dukora abo dufashe tubashyikiriza Polisi bitewe n’uko ariyo ishinzwe kugenzura ibyaha.”



















TANGA IGITEKEREZO