Ababonye ibyo biba, bavuga ko uwo mwana yari ahagaze hafi y’icyapa kini mu Biryogo, maze atungura uwo mugabo ari kuva kuri moto, ahita amukora mu mufuka w’ikoti amukuramo ibahasha yari ipfunyitsemo ayo mafaranga ibihumbi 500, maze ahita akizwa n’amaguru, yirukira mu ndiri yabo.
Mu kiganiro kigufi Uwiringiyimana yagiranye na IGIHE, yemeje ko nyuma y’uko iyi mayibobo imutwariye amafaranga yahise ayirukaho, ariko ihita isimbukira muri ruhurura ndende abantu bavuga ko ari ho zirara , ayibura atyo.
Ati “Twari tukimanuka hano kuri moto ku gahanda ko Kwamutwe turenze muri kaburimbo nka metero ebyiri umuntu uri mu kigero cy’imyaka 15 na 16 araza ahita ankora mu ikoti ankuramo ibihumbi 500, ayacomoramo ahita yirukanka arayajyana arigitira muri ruhurura.”
Yakomeje agira ati “Nta n’ubwo twirutse cyane kuko nta na metero eshatu asinze ahubwo n’uko ahise arigitira muri ruhurura kuko moto ntabwo yiruka ikindi yari wenyine kuko na bagenzi be bari hakurya y’umuhanda”.
Ubwo umunyamakuru yabazaga Uwiringiyimana impamvu agendana amafaranga agera ku bihumbi 500 mu mufuka, yamusubije ko atiyumvishakaga ko hari uwamukora mu mufuka kuko hari n’ubwo yagendanaga arenze miliyoni.
Kuva Uwiringiyimana yakwibwa akaba yarahise yitabaza umwe mu bashinzwe umutekano muri DASSO wari hafi aho ndetse asaba izindi mayibobo n’abakarani bari aho kumufasha aho yabijeje ko nibaramuka bayagaruje bari buyagabane, ariko biranga biba iby’ubusa.
Ibi bibaye mu gihe Polisi idahwema gukangurira abantu kutagendana amafaranga mu ntoki, ahubwo bakajya biyambaza ubundi buryo bwizewe bwo kubika no guhererekanya amafaranga, nko kwifashisha Banki cyangwa ibigo by’imari, mobile money, Tigo Cash cyangwa Airtel Cash.



















TANGA IGITEKEREZO