00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Umwana wo mu muhanda yamwibye 500,000 ahita aburirwa irengero

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 July 2015 saa 09:03
Yasuwe :

Uwiringiyimana Francois uzwi ku izina rya Mukiga araririra mu myotsi nyuma yo kwibwa amafaranga ibihumbi 500, ayibwe n’umwana wo mu muhanda (Mayibobo) ayakuye mu mufuka w’ikoti, ubwo yari ari kururuka kuri moto.

Ababonye ibyo biba, bavuga ko uwo mwana yari ahagaze hafi y’icyapa kini mu Biryogo, maze atungura uwo mugabo ari kuva kuri moto, ahita amukora mu mufuka w’ikoti amukuramo ibahasha yari ipfunyitsemo ayo mafaranga ibihumbi 500, maze ahita akizwa n’amaguru, yirukira mu ndiri yabo.

Mu kiganiro kigufi Uwiringiyimana yagiranye na IGIHE, yemeje ko nyuma y’uko iyi mayibobo imutwariye amafaranga yahise ayirukaho, ariko ihita isimbukira muri ruhurura ndende abantu bavuga ko ari ho zirara , ayibura atyo.

Ati “Twari tukimanuka hano kuri moto ku gahanda ko Kwamutwe turenze muri kaburimbo nka metero ebyiri umuntu uri mu kigero cy’imyaka 15 na 16 araza ahita ankora mu ikoti ankuramo ibihumbi 500, ayacomoramo ahita yirukanka arayajyana arigitira muri ruhurura.”

Yari yabuze ayo acira n'ayo amira nyuma yo kwibwa, bamwe bakavuga ko ari ingaruka zo kwibikaho amafaranga menshi mu ntoki

Yakomeje agira ati “Nta n’ubwo twirutse cyane kuko nta na metero eshatu asinze ahubwo n’uko ahise arigitira muri ruhurura kuko moto ntabwo yiruka ikindi yari wenyine kuko na bagenzi be bari hakurya y’umuhanda”.
Ubwo umunyamakuru yabazaga Uwiringiyimana impamvu agendana amafaranga agera ku bihumbi 500 mu mufuka, yamusubije ko atiyumvishakaga ko hari uwamukora mu mufuka kuko hari n’ubwo yagendanaga arenze miliyoni.

Kuva Uwiringiyimana yakwibwa akaba yarahise yitabaza umwe mu bashinzwe umutekano muri DASSO wari hafi aho ndetse asaba izindi mayibobo n’abakarani bari aho kumufasha aho yabijeje ko nibaramuka bayagaruje bari buyagabane, ariko biranga biba iby’ubusa.

Ibi bibaye mu gihe Polisi idahwema gukangurira abantu kutagendana amafaranga mu ntoki, ahubwo bakajya biyambaza ubundi buryo bwizewe bwo kubika no guhererekanya amafaranga, nko kwifashisha Banki cyangwa ibigo by’imari, mobile money, Tigo Cash cyangwa Airtel Cash.

Bamwe barimo na DASSO bahise bajya gutangirira aho bakeka ko uwo mwana aza gusohokera
Akimara kumwiba yahise yirukira mu muferege upfundikiye
Bagerageje kumukurikira, ariko uwo muferege ngo ufite ibyumba ari na yo mpamvu bamubuze
Basanzemo abandi bana bo mu muhanda ariko bakavuga ko uwibye batamuzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages