00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Yaburiwe irengero nyuma yo kujya muri ruhurura ashaka uwamwibye telefone (Amafoto na Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 22 February 2017 saa 10:59
Yasuwe :

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 utaramenyekana amazina yaburiwe irengero nyuma yo gukurikira muri ruhurura mayibobo yari imaze kumwiba telefone.

Ahagana saa moya n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gashyantare 2017, nibwo mayibobo yo mu Kagari ka Biryogo hafi y’ahazwi nko kwa Nyiranuma yashikuje uwo mugabo telefone ihita yinjira muri ruhurura yari hafi aho. Ikimara kujyamo, uwo mugabo yahise ayikurikiramo ariko ntiyabasha kugaruka.

Abaturage bari aho ibyo byabereye, babwiye IGIHE ko bafite ubwoba bw’uko uwo mugabo ashobora kuba yishwe n’izindi mayibobo ziba muri iyo ruhurura.

Mutuyimana Ashirafu yagize ati “ Twebwe ubu dufite ubwoba bw’uko ibirara byamwishe kuko nta muntu ujya upfa gutinyuka kwinjira muri iyi ruhurura kubera ko ariyo zahinduye indiri.”

Nyuma y’uko uyu mugabo n’iyo mayibobo baburiwe irengero, Polisi n’izindi nzego z’umutekano zahise zitabara zigerageza kwinjira muri iyo ruhurura kugira ngo zirebe ko zababona ariko zirababura.

Umwe mu binjiye muri iyo ruhurura yavuze ko nta muntu n’umwe basanzemo ndetse anagaragaza ko bashobora kuba basohokeye mu rundi ruhande rwo kuri ONATRACOM bitewe n’uko iyo ruhurura ifite inzira nyinshi.

Abaturage benshi bo muri ako gace basaba ko inzego z’umutekano zareba uko zafunga iyo ruhurura bitewe n’uko isa n’iyabaye indiri ya mayibobo zo muri ako gace. Bemeza ko zikunda kwihishamo buri gihe iyo zimaze kwiba abahisi n’abagenzi muri ako gace.

Nyuma y’uko aba bantu uko ari babiri baburiwe irengero, Polisi yahise ita muri yombi izindi mayibobo bivugwa ko na zo zijya zamburira abantu kuri iyo ruhurura ijya kuzifungira kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamirambo.

Umuturage winjiye muri ruhurura ashakisha uwibwe n'uwamwibye
Ari uwibwe n'uwibye nta numwe wasanzwe muri ruhurura
Abaturage bari benshi mu gace uyu mugabo yibiwemo akaburirwa irengero
Polisi yageze aho byabereye inafata bamwe mu bazwiho kwambura abaturage
Ruhurura bayipfunduye aho bishoboka ariko ntihagira umuntu uboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages