Uyu mugabo uzwi ku zina rya Gicumba yakubiswe mu mpera z’icyumweru gishize i Matimba, agace kazwi ho kubamo udushya twinshi tuvanze n’urugomo rw’indaya n’abasinzi nyuma yo gusaba abo bagabo atazi amafaranga no kumugurira inzoga bakanga.
Amakuru aturuka mu baturage bari hafi y’akabari uyu mugabo yakubitiwemo avuga ko atari ku nshuro ya mbere akubiswe azira gutuka abantu banze kugira icyo bamuha.
Icyatangaje benshi ni uko ubwo uyu mugabo yakubitwaga indaya na bamwe mu basinzi bari aho bagaragaje ibyishimo byinshi bashimira abamukubise bitwaje ko akunze gusabisha igitugu.
Ubwo yamaragwa gukubitwa ibipfunsi akajugunywa hanze y’akabari yanyweragamo yahise agwa hasi ndetse anabura umwuka n’ubwo bamwe mu bari bamuhagaze hejuru bavugaga ko aribyo ari kwigirisha.
Nyuma y’uko aburiye umwuka mu muhanda w’aho yajugunywe,inkeragutabara zo mu mudugudu w’Intwari aho Matimba iherereye zaramufashe zigerageza kumvisha abamukubise ko batari bakwiye kwihanira ndetse nawe zimusaba kutajya asabiriza akoresheje ingufu.
Abaturiye Matimba benshi bo bemeza ko hari hakwiye ubukangurambaga bwo kwigisha abahatuye umuco wo gukiza abantu baba barwana cyangwa wo gutabarana kuko uyu muco ngo utahaba ahubwo usanga haba uwo kogeza no gushyigikira abateza umutekano muke.



















TANGA IGITEKEREZO