Nyuma yo guhura bagasuzumira hamwe ibibazo byugarije imiryango, ndetse bagaha impanuro abari bagiye kurushinga bakababera ba Nyirasenge, abagore bo mu mudugudu bashinze Koperative ikomoka ku mugoroba w’ababyeyi, ubu bakaba bageze ku rwego rwo gukora amasabune n’amavuta yo kwisiga, bamaze no kugira mu isanduku yabo amafaranga akabakaba ibihumbi 500.
Ni mu mudugudu wa Nyarugunga utuwemo cyane n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu. Ni ku mugoroba, abagore bateraniye mu cyumba kigari bari mu gitaramo cya Kinyarwanda, gikubiyemo imbyino zuzuyemo impanuro z’umukobwa ugiye gushyingirwa. Nta kindi cyabahuje ni umugoroba w’abayeyi, aho bajya inama hagati yabo, ariko by’akarusho bo bamaze kugera ku rwego rwo kwishingira Koperative ikora amasabune n’amavuta yo kwisiga.
Kanyange Francine utuye mu mudugudu wa Nyarugunga, mu kagari ka Kamashashi, yadutangarije ko umugoroba w’ababyeyi ari umwanya wo kuganira hagati yabo, bakajye inama ufite ikibazo mu rugo bakagishakira umuti. Agira ati “Uretse n’ibyo dushakira hamwe n’icyaduteza imbere twese, ubu tukaba twarahisemo gushinga Koperative iduhuza mu rwego rwo kwiteza imbere. Ariko kandi ni umwanya wo guhana abana bacu, ndetse no guha impanuro abagiye kurushinga. Umugoroba w’abayeyi wadukuye mu bwigunge.”
Mukankaka Virginia wavutse mu 1955, na we utuye muri Nyarugunga yadutangarije ko n’ubwo akuze mu mugoroba w’abayeyi yigiyemo gukora amasabune, gukora amavuta yo kwisiga ibyo byose iyo atitabira umugoroba w’ababyeyi atari kubimenya. Agira ati “Ntituganira gusa ahubwo twatekereje n’icyaduteza imbere. Umuntu yabaga ukwe ariko ubu twaramenyanye, turi abavandimwe. Ubu nagiye mu ishuri ku buryo najye nakwigisha abandi.” Akomeza avuga ko umugoroba w’ababyeyi n’ubundi wahozeho, kuko wari umwanya wo guhanurana hagati yabo.
Mukarugaba Jeannette Umuyobozi wa Koperative Nyarugunga women Foundation Group, yashinzwe ikomotse ku mugoroba w’ababyeyi, mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko bishyize hamwe nk’ababyeyi kugira ngo bunganirane, banafashe abafite ibibazo hagati yabo. Ati “Ni bwo twatekereje umugoroba w’ababyeyi, aho tuganira tugaha n’impanuro abakobwa bagiye gushyingirwa, tukabafasha mu myiteguro yabo, dore ko abenshi badafite ababyeyi. Ariko iyo turi hamwe turahababera, ku buryo tubashyingira nta kibazo. Uko turi kumwe dukurikirana ubuzima bwa muntu uko bwije n’uko bucyeye.”
Ku bijyanye no gushinga Koperative, Mukarugaba yadutangarije ko batangiye ari ikimina, batekereza kugira ikindi bakora cyabyara inyungu, bashing Koperative. Bahuguwe mu gukora amasabune yo gukaraba, ayo kumesa ndetse no gukora amavuta yo kwisiga. Iyo Koperative yatangiye batanga amafaranga 1000 buri kwezi nyuma y’umuganda, ariko nyuma baza gutanga umugabane shingiro w’amafaranga 10,000. Ubu babitse nibura amafaranga agera ku 500,000 bakaba bifuza gutera imbere kurushaho.
Muhire Maggie, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Nyarugunga mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko umugoroba w’ababyeyi ubafasha cyane cyane mu gukemura ibibazo mu ngo ariko akaba ari n’umwanya wo gutanga impanuro ku bakobwa. Ati “Tujya imbere cyane mu buzima bw’urugo, ku buryo nta makimbirane ashobora kuvuka kuko tuyakumira hakiri kare. Ni umwanya wo guha impanuro abakobwa bagiye gushyingirwa, aho ababyeyi babasangiza ubunararibonye bityo bakabasaba kuzitwara neza kugira ngo bazubake urugo rukomeye.”
Kuba barahisemo kubanza guhuza abagore, Muhire yagize ati “Twashatse kugira ngo twebwe ubwacu tubanze tubyumve, hanyuma tumaze gukomera n’abagabo tuzabazana. Twiyemeje kwikura mu bukene kandi tukabumbatira ubumwe bwacu, ku buryo n’ushaje agomba gusazira mu bandi.”
Asaba Abanyarwandakazi kwishyira hamwe bagatekereza icyabateza imbere bakareka gutega amaboko basaba abagabo babo, bakibuka ko umugore ariwe pfundo ry’urugo, aho agaruka ku mugani wa Kinyarwanda ugira uti “Ukurusha umugore akurusha urugo!”



















TANGA IGITEKEREZO