Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Werurwe 2022 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza bagera kuri 64 bagamije kurebera hamwe ibyo bamaze gukora n’ibisigaye, bagendeye ku ntego bari barihaye mu myaka yashize.

By’umwihariko hagaragajwe ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bato kigihari kandi gikeneye ubufatanye n’ingufu zidasanzwe kugira ngo gikemuke.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko mu myaka itanu bagabanyije umubare w’abana bagwingira bava kuri 33% bagera kuri 32,4%.

Ati “Twavuye kuri 33% ni ukuvuga ngo mu myaka itanu twagabanyije akantu gato cyane kangana na 0,6% ubu turi kuri 32,4% ariko icyo twishimira uyu munsi ni uko bitabaye imfabusa ahubwo ni intangiriro yo kugira ngo abantu bige bamenye uburyo ikibazo cyakemuka. Ni urugendo, kwigisha byarakozwe twizera ko muri iyi minsi tugiye kureba bwa bumenyi bwahawe abaturage icyo tugiye kubukoresha.”

Umuyobozi wa Action Aid Rwanda, Uwamariya Josephine, yavuze ko ikibazo cy’igwingira ry’abana kitapfa gukemuka mu gihe abantu badashyize hamwe ngo bagihurizeho imbaraga.

Ati “Bivuze ko atari ikibazo cyakorwa n’umuryango umwe, ahubwo twese tugomba guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo ikibazo kiranduke. Twiyemeje ko tugiye guhuriza hamwe igenamigambi mu kwezi kwa gatanu ku buryo tuzazana uburyo ikibazo cyakemuka.”

Uwamariya yakomeje avuga ko kurandura igwingira ry’abana bisaba guhindura imyumvire n’imikorere no kubaka ubushobozi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Nyanza, Gashonga Léonard, yavuze ko ikibazo cy’ingwira ry’abana gifite imizi myinshi igomba kurandurwa.

Ati “Gifite imizi mu mibanire y’ingo, mu kunywa ibiyobyabwenge, mu mico yahindutse kuko abantu batakita ku bana, mu buhinzi, amakimbirane mu miryango n’ibindi. Gifite imizi myinshi ku buryo usanga ari kigari kuruta uko tugitekereza.”

Yatanze urugero rw’uko mu Karere ka Nyanza haboneka amata menshi ariko ugasanga hari abamara gukama inka bakihutira kuyagurisha, abana babo ntibahabwe ayo kunywa.

Yavuze ko hari n’abahinga bamara kweza bagahugira mu kugurisha ibyo bejeje ntibite ku kugaburira abana neza. Abo bose ngo bagomba gufashwa guhindura imyumvire.

Mu Karere ka Nyanza hari abafatanyabikorwa 13 bita by’umwihariko ku kibazo cy’igwingira ry’abana n’imirire mibi.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyanza biyemeje kongera ikibatsi mu guhagarika igwingira ry'abana
Abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyanza biyemeje kongera ikibatsi mu guhagarika igwingira ry'abana
Abafatanyabikorwa b'akarere bahuriye mu nama yo kurebera hamwe ibyo bagiye kwibandaho mu guhagarika igwingira
Abafatanyabikorwa b'akarere bahuriye mu nama yo kurebera hamwe ibyo bagiye kwibandaho mu guhagarika igwingira
Ubufatanye bwahawe umwanya wa mbere mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira
Ubufatanye bwahawe umwanya wa mbere mu guhangana n'ikibazo cy'igwingira
Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry'akarere
Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagira mu iterambere ry'akarere
Batanze ibitekerezo ku cyarandura igwingira ry'abana
Batanze ibitekerezo ku cyarandura igwingira ry'abana
Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso
Nyuma y'inama bafashe ifoto y'urwibutso
Meya Ntazinda yavuze ko igabanuka ryo kugwingira kw'abana mu myaka itanu ryabaye 0.6%
Meya Ntazinda yavuze ko igabanuka ryo kugwingira kw'abana mu myaka itanu ryabaye 0.6%

[email protected]