Abagore bo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza barifuza ko bagira uruhare mu ishyirwaho ry’ingengo y’imari mu nzego z’ibanze, ngo bagenzure ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabafasha kugabanyirizwa imirimo yo mu rugo idahabwa agaciro, bakabona uko bakora indi mirimo ibyara inyungu.
Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyahuje abagore bibumbiye mu matsinda afashwa n’imiryango ya Action Aid na Faith Victory Association (FVA), mu bikorwa bikangurira abagore bo mu cyaro kwiteza imbere, bakanigisha ibijyanye n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.
Nirere Marie Chantal ukuriye amatsinda y’abagore bo mu Murenge wa Rwabicuma, avuga ko bamaze gusobanukirwa n’ibikorwa byafasha umugore wo mu cyaro kwiteza imbere ndetse n’icyo iterambere ry’umugore risobanuye ku muryango. Gusa avuga ko imirimo y’umugore wo mu cyaro itarangira kandi idahabwa agaciro ikiri imwe mu nzitizi zikomeye zibabuza gutera imbere, agasaba ko inzego z’ibanze zikwiye kugira uruhare mu kubagabanyiriza iyo mirimo.
Nirere yagize ati "Twamenye akamaro ko kwiteza imbere nk’umugore wo mu cyaro, imirimo yo mu rugo iracyatubereye inzitizi tukaba dushaka kugira uruhare mu kuvugira abagore b’iwacu ngo igenamigambi ry’inzego zibanze rishyire mu bikorwa imishinga ifasha umugore koroherwa n’imirimo yo mu rugo imubuza kugira ikindi akora.”
Uwiragiye Anathole ukuriye umushinga uteza imbere umugore, ukanamusobanurira uburenganzira bwe muri Action Aid, aratanga urugero rw’ibikorwa byagashyizweho bikorohereza umugore kwiteza imbere.
Agira ati “Hashyizweho amashuri y’incuke, byafasha abagore kugabanya igihe bamara bita ku bana bagakora indi mirimo, leta yegereje abagore bo mu cyaro amazi, umwanya bamara bavoma wagabanuka bagakoramo indi mirimo".
Uwiragiye anongeraho ko inzego z’ibanze zikwiye gukangurira abagabo gufasha abagore imirimo yo mu rugo kuko hari abagabo bagihuza gufasha abagore no kurogwa.
Uyu mushinga FLOW (Funding Leadership and Opportunities for Women) ushyirwa mu bikorwa n’umuryango Faith Victory Association usanzwe ufasha abagore mu bikorwa by’iterambere. Bavuga ko bahugura abagore mu bijyanye n’ubuhinzi burambye, ubworozi ndetse bakanahugura abagabo ku buringanire n’ubwuzuzanye.
Muri Nyanza, uyu mushinga ukorera mu mirenga ya Mukingo, Busasamana na Rwabicuma, aho abagore borojwe inka n’amatungo magufi, bigishwa gukora amafumbire, gukora imiti gakondo irwanya ibyonnyi mu bihingwa ngo bagere ku buhinzi burambye.



















TANGA IGITEKEREZO