Bavuga ko iyo gahunda bayitekereje muri Mata mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, batangira no kuyishyira mu bikorwa kuko kugeza ubu ikozwe ubugira gatanu.
Mu byo biyemeje gukora harimo kuremera abagizwe incike na Jenoside, gukorera ubukwe imfubyi zasigaye no kubahemba babyaye kuko badafite ababyeyi babibakorera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, basuye umuryango wa Mutabazi Augustin n’umugore we Uwineza Emerthe mu Kagari ka Ngwa, bawukorera imihango irimo gutwikurura no gutega urugori, ndetse baramuhemba kuko amaze kubyara kane.
Ubwo uwo mubyeyi yashyingirwaga ntiyabikorewe kuko nta muryango yasigaranye nyuma yo kurokoka Jenoside.
Umwe mu batangije iki gikorwa cy’urukundo, Mukakalisa Elevansia, avuga ko bicaye bagasanga badakwiriye kujya bahuzwa no gukora inama gusa ahubwo hari ikindi bakora cyarushaho guteza imbere umuryango nyarwanda no kuruhura abafite ishavu n’intimba.
Ati “Twahereye mu kwezi kwa kane uyu mwaka kuko twabonaga ko hari abana basigaye ari imfubyi batagira ababyeyi kandi tuzi ko umubyeyi wese iyo yabyaye, igihe kiragera agashyingira akazagira igihe cyo kujya guhemba umwana.”
“Twiyemeza ko mu bikorwa dukora tugiye kwinjizamo n’ibi kugira ngo abana bagire ababahemba nabo biyumve mu muryango.”
Mukakalisa akomeza avuga ko babiteguye guhera mu tugari aho ba Mutima w’Urugo barenga 200 bishyize hamwe, igikorwa bakigira icyabo kandi kugeza ubu biri kugenda neza.
Uwineza Emerthe n’umugabo we Mutabazi Augustin bagaragaje ibyishimo bavuga ko batazongera kuvuga ko basigaye bonyine kuko babonye umuryango ndetse n’abana babo babonye ba nyirakuru na ba sekuru.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyanza, Umutesi Solange, yashimiye abagore bo mu murenge wa Mukingo ababwira ko ibikorwa by’urukundo bakora bifasha kubaka umuryango nyarwanda.
Ati “Ndashimira cyane ba Mutima w’Urugo bo muri Mukingo kuko iki ni igikorwa cy’indashyikirwa, nta munyarwanda ukwiye kumva ko ari wenyine kandi afite igihugu kirimo amahoro. Iki ni igikorwa n’abandi bose bakwiye kwigiraho.”
Iyi gahunda yatangijwe n’urugaga rushamikiye ku muryano FPR Inkotanyi ku bufatanye n’abari mu Nama y’igihugu y’abagore.
Mu Murenge wa Mukingo ni hamwe mu ho Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubugome n’ubukana bwinshi, ihasiga imfubyi n’incike.
Mu gihe iri huriro rimaze, hari umuryango w’imfubyi basuye bemera kuwubera ababyeyi mu bukwe bwabo, basura n’umukecuru w’inshike bamugenera ibikoresho bitandukanye.


















TANGA IGITEKEREZO