Abakozi b’ibitaro bya Kacyiru basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by’umwihariko mu Karere ka Nyanza aho bita mu Mayaga.
Bunamiye kandi bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri y’Abatusti bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 90.
SP Venuste Niyonsaba wari uhagarariye Umuyobozi w’Ibitero CP (Rtd) Dr. Daniel Nyamwasa, yasabye aborojwe inka kujya bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ntimuzirahire undi, muzirahire Perezida Paul Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agakomeza kwita ku buzima bw’Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Akimakaza umutima wo kubabarira na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge hagati y’abishe n’abiciwe,”
Yavuze ko iki gikorwa ari umuhigo ngarukamwaka w’abakozi b’ibi bitaro mu gushyigikira gahunda yo koroza abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Abakozi batanga ku mushahara wabo mu gihe cy’amezi abiri Mata na Gicurasi bakagura inka 10 buri mwaka bagashyigikira gahunda nziza ya Perezida Paul Kagame ya "Gira Inka munyarwanda.”
Kuva ibi bitaro bitangiye iki gikorwa, hamaze gutangwa inka 90 mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Mu 2014 na 2015 baremeye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rutunga, 2018 baremeye abo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, 2019 haremewe imiryango 10 yo muri Bitare mu Kerere ka Nyaruguru. Mu 2020 na 2021 haremewe imiryango 20 yo mu Karere ka Gasabo na Kicukiro.
Mu 2022 haremewe imiryango 10 yo mu Karere ka Rwamagana, mu 2023 haremewe imiryango 10 yo mu Karere ka Karongi mu Bisesero naho mu 2024 mu Akarere ka Bugesera i Ntarama.
Yakomeje ati “Kwibihora ubukene, imirire mibi n’igwingira ni rwo rugamba turimo nk’abanyarwanda urw’amasasu rwararangiye”
Yakomeje avuga ko ahari inka imyaka yera,abana bakabona amata n’amavuta bikabarinda kugwingira.
Uwavuze ahagarariye imiryango yorojwe inka, yashimye abakozi b’ibitaro bya Kacyiru, yizeza ko bazazifata neza kandi zikabafasha kwikura mu bukene.
Ati “Mu izina ry’imiryango 10 y’aborojwe, turabashimye ko mwatekereje kuduha inka nk’ikimenyetso cy’urukundo, turizeza ubuyobozi bw’Akarere kacu by’umwihariko umurenge wacu ndetse n’abatugabiye ko tuzita kuri izi nka , zikororoka zikadufasha guhangana n’ubukene, imirire mibi ndetse n’igwingira kandi tukoroza abandi. U Rwanda rwaratubatije none namwe muje kudukomeza, tugiye kongera gucanira, dusubize ibyansi ku ruhimbi n’ibisabo ku bibero.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yijeje kuba hafi imiryango yorojwe ndetse yemeza ko bizagira uruhare mu guhinudra imibereho y’abaturage.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Uhagarariye Polisi mu Karere ka Nyanza n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!