00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abana barenga 60 bafatiwe mu mukwabu bataye ishuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2017 saa 07:43
Yasuwe :

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yakoze umukwabu wo gufata abana bataye ishuri, ibona abarenga 60 bari mu isoko; ababyeyi basabwa kurinda abana babo ikintu icyo aricyo cyose cyatuma bata ishuri, dore ko ibi bishobora kubaviramo uburara bakaba n’intandaro y’ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa bwatanzwe tariki ya 21 Kanama , nyuma y’umukwabu wakusanyije abana bataye ishuri bari mu masoko, wakozwe ku bufatanye bwa Polisi, urwego rushinzwe uburezi mu karere, ubuyobozi bw’imirenge ya Busasamana na Nyagisozi irimo amasoko yakozweho umukwabu , ahafashwe 42 mu isoko rya Busasamana na 22 mu rya Nyagisozi.

Mu kiganiro Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Busasamana, IP Athanase Niyonagira ari kumwe n’umuyobozi w’uburezi mu Murenge wa Busasamana , Aloysie Mukandayisenga ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bya hafi aho, kigahabwa ababyeyi b’abana bavanywe mu isoko rya Busasamana bagombaga kuba bari ku ishuri, babakanguriye gusubiza abana babo mu ishuri kandi bakirinda icyatuma bongera kurivamo.

Imikwabu yakozwe ku isoko rya Busasamana hafatwa abana 42 no ku isoko rya Nyagisozi hafatwa 22, bose bivugwa ko bari baretse kujya kwiga kuri uwo munsi bagatwaza ababyeyi babo ibicuruzwa muri ayo masoko, abandi bakaba barazereragamo nta wundi bari kumwe.

IP Niyonagira yasobanuye ko uyu mukwabu wari ugamije kurwanya ikibazo cy’abana bari bamaze iminsi bagaragarwaho no guta ishuri nuko bakajya mu bikorwa by’ubucuruzi, abandi bakajya mu mirimo itandukanye kandi itanajyanye n’ikigero cyabo, imyinshi bakorera ahakorerwa ubucuruzi.

Yavuze ko benshi muri aba bana bafashwe bataye ishuri kuri uwo munsi ari abiga mu mashuri abanza.

IP Niyonagira yagize ati “ Gushyira umwana mu ishuri ni inshingano ya buri mubyeyi, mugomba kubakurikirana mukamenya ko bagiyeyo kandi ababasibya ku bushake bamenye ko ari amakosa, murabahemukira namwe mutiretse kandi murahemukira n’igihugu .”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Busasamana we yashimye imikoranire myiza na Polisi mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya no gukumira ibyaha ariko ashima by’umwihariko n’uko yabafashije mu gikorwa cyo gusubiza abana mu mashuri.

Nyuma y’iki gikorwa kandi, abayobozi b’ibigo by’amashuri ya hafi aho bari bahari, bagaragaje abanyeshuri babo bari bari mu bafashwe bumvikana n’ababyeyi babo ko bagiye gufatanya kubakurikirana ntibazongere kurivamo cyagwa gusiba nta mpamvu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages