Mu Karere ka Nyanza ni hamwe mu hakunze kuvugwa ikibazo cy’abana bataye ishuri bitewe n’ibyo bibazo kuko imibare y’umwaka ushize yerekana ko abagera kuri 910 bavuye mu ishuri.
Muri bo harimo 596 biga mu mashuri abanza, 262 biga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye na 52 biga mu cya kabiri cy’ayisumbuye.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Nyakanga 2022, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayitesi Nadine, yavuze ko abana bari barataye ishuri bafashijwe kurigarukamo ku kigero cya 89%.
Yagize ati “Abaritaye umwaka ushize bo benshi baragarutse, kugeza ubu twari tugeze ku kigereranyo hafi 89% tubagarura.”
Kayitesi yavuze ko kuri ubu hataramenyekana neza abana bataye ishuri mu 2021/22 ariko bahanganye n’ikibazo cy’abagera kuri 714 biga nabi kubera ibibazo biri mu miryango yabo birimo amakimbirane. Hari impungenge ko ibyo bibazo bidakemuwe abo bana nabo bava mu ishuri.
Yakomeje ati “Kugeza ubu tuzi abiga nabi turi no gukurikirana kugira ngo badata ishuri bagera muri 714. Ni bo turi gukurikirana biga nabi basiba kugira ngo basoze umwaka neza.”
Yavuze ko amakimbirane yo mu miryango, ababyeyi batita ku bana, ubukene n’ibindi bibazo byo mu ngo ari byo bituma batiga neza cyangwa bakava mu ishuri.
Ikindi ni bamwe mu bana bararuka bagakunda kujya gushaka imirimo ibaha amafaranga bakava mu ishuri. Ibyo ngo ahanini bikomoka ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko cyatumye bamwe mu bana bahugira mu mirimo bibagirwa ishuri.
Ibyo bibazo ni byo bari guhangana na byo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa kugira ngo buri mwana wese ajye ku ishuri kandi yige neza.
Mu Karere ka Nyanza hagaragara amashuri abanza 100 ari na yo yiganjemo abana biga nabi, ayisumbuye ni 58 mu gihe ay’imyuga agera kuri 14.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!