Byagaragajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020 ubwo mu Karere ka Nyanza hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni igikorwa ako karere gafatanya n’Umuryanago François Xavier Bagnoud (FXB) muri Porogaramu yawo ya Turengere abana mu mushinga wa DREAMS urwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bangavu n’abagore bakiri bato, uterwa inkunga na USAID.
Imibare yagaragajwe yerekana ko abangavu batewe inda biyongereye muri aya mezi ya nyuma y’umwaka wa 2020 kuko muri Kanama abatwise imburagihe ari 42; muri Nzeri baba 46 naho mu Ukwakira ni 58.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bari kongera ingufu mu gukumira inda ziterwa abangavu no gufasha abazitewe ngo batiheba.
Yagize ati “Hari ugukumira tuganiriza abana n’abayeyi babo kugira ngo barusheho kwirinda ariko n’uwamaze kugwa muri uwo mutego wo guterwa inda akiri umwana tumufashe tumukurikirane tumurinde kwiheba.”
Mu bukangurambaga bwabaye kuri uyu uyu wa Gatatu hakozwe urugendo rugamije kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina; abangavu berekwa aho bashobora kubona ubufasha mu by’ubuvuzi igihe bahuye n’ihohoterwa ndetse hasobanurirwa n’ibihano bihabwa uwakoze ihohotera.
Ababyeyi basabwe gukomeza kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kandi bakabagira inama kuko byagaragaye ko hari abagwa mu bishuko bagakoreshwa imibonano mpuzabitsina bakiri bato kubera kudasobanukirwa ibyo barimo.
Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe babwiye IGIHE ko babayeho mu buzima bugoye bitewe n’uko abazibateye babatereranye.
Umwe yagize ati “Ni umusore twakundanaga wayinteye; nabyaye mfite imyaka 17. Nta kintu na kimwe yamfashije kuko yahise yigira i Kigali, ntabwo akimvugisha. Ababyeyi bamaze kumenya ko ntwite barantutse n’ubu bakunda kuntuka ngo kuba narabyaye ni njyewe wabyiteye.”
Mu Karere ka Nyanza abangavu batewe inda imburagihe mu 2019 ni 486; mu mwaka wabanje wa 2018 bari 423 mu gihe mbere yaho mu 2017 ababyaye ari 274.
Abaturage basabwe kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umwana wasambanyijwe badategereje ko inda yatewe igaragara cyangwa abyara kugira ngo umugabo wayimuteye ahite afatwa ataratoroka cyangwa ngo asibanganye ibimenyetso.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!