Bafahswe ahagana saa tanu kuri uyu wa Gatandatu ubwo babasangaga basengera mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Kigarama, mu Kagali ka Nyarurama mu Murenge wa Cyabakamyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko bafashwe kubera ko banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.
Ati “Twabafashe kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19; twamyenye ko bari gusengera mu ishyamba tujyayo dusanga ni byo koko. Twabajyanye kuri Sitasiyo ya Polisi kugira ngo tumenye n’ababayobora ndetse tunabigishe.”
Muri abo bafashwe harimo abantu bakuru 15 n’abana 11; abo bana bahise barekurwa basubira mu rugo naho abakuru bakaba baraye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nkomero mu Murenge wa Mukigo.
Ntazinda yibukije abaturage ko bagomba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko nibayashyira mu bikorwa ari bwo kizatsindwa burundu.
Mu minsi ishize nabwo hari abandi baturage benshi bafatiwe mu Murenge wa Busoro bagiye gusengera mu ishyamba, ubuyobozi burabigisha barangije basabwa gusubira mu ngo zabo.



















TANGA IGITEKEREZO